Bigogwe: Ibibazo by’amazi, umuriro n’imihanda biri mu duce twegereye ibirunga birimo gushakirwa umuti

Abaturage batuye mu duce twa Bigogwe twegereye ibirunga nka Basumba, Kabatezi, Vuga n’utundi barizezwa ko ibibazo byo kutagira umuriro, imihanda ndetse n’amazi ahagije bafite bigiye gukemuka vuba.

Umuyobozi w’umurenge wa Bigogwe, Mutwarangabo Simon, avuga ko ku kijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ngo uri hafi kugera muri utu duce kuko bamaze kuzana insinga zigeze hafi yo muri utwo duce.

Ku kijyanye n’imihanda, akaba avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari irangiye hakozwe umuhanda Shaba-Vuga-Kabatwa, wagize akamaro kanini ku baturage kuko uhuza utwo duce n’umuhanda wa kaburimbo.

Akaba asanga igisigaye ari imihanda ihuza imidugudu yafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko, kandi nayo binyuze mu muganda bakaba bazagenda barushaho kuyikora.

Ku kijyanye n’ikibazo cy’amazi, Mutwarangabo avuga ko amazi yari ahari ariko iyo bigeze mu gihe cy’impeshyi aba macye. Gusa ku bufatanye n’umushinga WASH w’aba Hollande ukwirakwiza amazi mu duce tw’ibirunga, amazi akaba akomeje gukwirakwizwa.

Ikibazo cyabayeho muri ako gace ngo ni icya pompe ifite ubushobozi butashobora guhaza amazi abaturage bose bayashaka dore ko turi mu gihe cy’impeshyi n’amazi agabanuka.

Mu duce twa Bigogwe na Kabatwa haboneka umusaruro w'ibirayi ushimishije ariko imihanda yo kubigeza ku isoko ikaba ikibazo.
Mu duce twa Bigogwe na Kabatwa haboneka umusaruro w’ibirayi ushimishije ariko imihanda yo kubigeza ku isoko ikaba ikibazo.

Umuyobozi w’umurenge wa Bigogwe avuga ko n’akarere kashyize ingufu mu gukemura ikibazo cy’amazi, aho pompe ihagije izagurwa hanyuma abaturage bakaba bagezwaho amazi uko bikwiye iki kibazo utu duce dufite kigakemura.

Mu murenge wa Bigogwe ngo hari abaturage bavoma hafi mu birometero 4 kandi nabwo bitoroshye kubona amazi igihe ugeze ku mugezi kubera haba hari abantu benshi bashaka amazi, nkuko bisobanurwa na Rwenyere Gaspard.

Iki kibazo cyiyongeraho icy’imihanda imwe n’imwe ihuza imidugudu, idatuma abaturage babasha kugeza umusaruro wabo ku masoko dore ko muri utu duce haba ubuhinzi bw’ibirayi buteye imbere.

Onesphore Ntamukunzi nawe agaruka ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi batarabona, basanga bidindiza iterambere kuko usanga abana bajya kwigira mudasobwa ahitwa ku i Kora bikabavuna cyane.

Amazi meza, imihanda n’umuriro w’amashanyarazi ni bimwe mu bikorwa remezo bikomeye bikenerwa cyane n’abaturage akaba ariyo mpamvu mu karere ka Nyabihu, bigenda bishyirwamo imbaraga.

Mu karere ka Nyabihu, abaturage bamaze kugezwaho amazi meza bakabakaba 80% ku bufatanye na Wash Project naho umuriro w’amashyanyarazi bavuye kuri 11% ubu barakabakaba 16%, imihanda yo ikaba igenda ikorwa hagamijwe koroshya imigenderanire, ubuhahirane n’ibindi byihutisha iterambere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka