Rusizi: Umwana w’imya 7 yikanze inzoka bimuviramo kwitaba Imana

Akimananimpaye Nadia w’imya 7 wo mu murenge wa Mururu mu kagari ka Gahinga yatumwe kuvoma mu masaha ya saa moya zijoro ageze ku mugezi wa Kagezi ahasanga inzoka nini cyane igwa igihumura yitaba Imana.

Uwo mwana ngo akimara gukubita amaso iyo nzoka yahise agwa hasi nayo ngo ikomeza kumutumbira ari nabwo abandi bana bari bari kumwe bahise bahuruza nyuma yo kubona mugenzi wabo aguye hasi kubera iyo nzoka yari yabateye ubwoba bose, abatabaye bakimara kuhagera bahise bajyana uwo mwana ku bitaro bya Gihundwe bagerageza kumuvura ariko biba iby’ubusa yitaba Imana.

Abaturage batuye aho bavuga ko iyo nzoka isanzwe iba kuri uwo mugezi kandi ngo iyo ihuje amaso n’umuntu uwo ariwe wese uyibonye mbere ngo agira ikibazo bavuga ko ubu ngo ari ubwa kabiri ibintu nk’ibi baba.

Abaganga bakurikiranye uyu mwana bavuga ko ntaho bigaragara ko uyu mwana yariwe n’iyo nzoka kandi ababyeyi be bavuga ko mu busanzwe umwana wabo ngo nta ndwara yindi yagiraga yamutera gupfa mu buryo butunguranye nk’ubwo.

Icyakora hari n’abavuga ko ngo uyu mwana ashobora kuba yaragize igihunga cyinshi bikagera aho umutima witera amaraso agahagarara ari nayo mpamvu ngo yitabye Imana bitewe nibyo yari abonye kandi biteye ubwoba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu avuga ko abaturage basanzwe babona iyo nzoka kandi ngo ikaboneka rimwe na rimwe, aha kandi akaba yavuze ko urupfu rw’uyu mwana rwaba rwaraturutse ku burangare bw’ababyeyi aho ngo batumye uyu mwana kuvoma mu masaha adakwiriye aha akaba asaba ababyeyi kwirinda gushora abana ahantu habi nk’aho mu gihe kidakwiye.

Abaturage kandi bavuga ko ngo bagira ubwoba bwo kwica iyo nzoka bitewe n’ukuntu ingana abandi nabo ngo bagatinya kuyica bakeka ko ari iy’umuntu aho bavuga ko ngo uwayica nawe atamara kabiri kuko ngo habaho inzoka z’abarozi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

kwihangana,biterakunesha,uriyamwana,arababaje,gusa,ababyeyibihangane

alias yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

uwo mwana imana imuhe iruhuko ridashira kdi ababyeyibiwe bihangane.

alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka