Icyo Abanyaburera bavuga ku muhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi

Ku wa kabiri tariki 01/07/2014, mu Kinigi, mu karere ka Musanze, ku nshuro ya 10, habereye umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi; uyu mwaka hakaba hariswe abana 18.

Ese umuhango wo “Kwita Izina” usobanuye iki ku baturage baturiye Parike y’ibirunga izo Ngagi zituyemo? Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera baturiye Parike y’ibirunga bafite uko bumva ibijyanye n’uwo muhango.

Ntawumenyumunsi Dative, ukora isuku ku murenge wa Cyanika, agira ati: “Kwita izina ni ibintu byiza cyane kuko nizo zituma tubona amadevize. N’amafaranga mpembwa hano amenshi niyo ava”.

Umusaza Barangirana Edouard we agira ati: “Ingagi ni umutungo w’igihugu. Nazo bagomba kuzita izina kuko ari umutungo w’igihugu. Ufite inka z’ubushyo: inka ikagira izina ryayo, indi ikagira izina ryayo. Kuko ya nka nayo iba igufitiye akamaro. N’ingagi kubera ko zidufitiye akamaro, tugomba kuzita amazina koko.

Kuko no mu muryango: akaryango kaba gafite izina ryako. Ni nk’uko ubona mu bana, umwe umwita izina akitwa runaka, undi akitwa runaka. Ariko kandi bakaba bavuka hamwe. Ariko bose bakaba badahuje amazina. Hakagira uw’imena mu bana. Bose aba ari abawe ariko ukaba umukunze.

Wamukunda, ukabona ajya kuvoma amazi, ukabona agira ate, umwita izina rye ariko ukamushyira imbere. N’ingagi kugira ngo bazite amazina, iba imeze nka wa mwana ukunda se, agakunda ababyeyi be. N’ingagi rero nazo kuzita amazina, ni uko mu nyamaswa zose ari zo zifite, zituzanira agaciro”.

Abana b'ingagi 18 bahawe amazina mu muhango wo kwita izina.
Abana b’ingagi 18 bahawe amazina mu muhango wo kwita izina.

Bagiramenyo Zachary yungamo ati: “Kwita izina bifite akamaro kanini cyane. Kuko ubundi ingagi zinjiza amadevize mu Rwanda. Bigatuma rero igihugu gitera imbere nkatwe abaturage kuri uwo musaruro w’igihugu tuba dufiteho:

Iyo amadevise yinjiye mu gihugu, nk’umuturage akabona igihugu gitera imbere, urumva ko aba afite inyungu. Ubu tugiye kugenda n’imodoka kubera ko igihugu giteye imbere. Ariko iyo igihugu kidateye imbere umuturage ahera mu bwigunge.”

Nyirinkwaya Boniface nawe agira ati: “(Kwita izina) ni ibintu byiza. None se ko rimwe na rimwe bavanamo amafaranga bakubakira nk’abaturage ibigega (bifata amazi). Ndetse n’amashuri amwe yo muri utu tugari nimwo bayavanye.”

Mu rwego rwo kubungabunga parike y’ibirunga, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigenera amafaranga abaturage bo mu turere dukora kuri iyo Parike buri mwaka. Utwo turere natwo tukayashyikiriza abaturage batuye mu mirenge ihana imbibi n’iyo Parike.

Imirenge yo mu karere ka Burera ikora kuri Parike y'ibirunga ni itatu. Igenerwa buri mwaka amafaranga y'u Rwanda agera kuri Miliyoni 10.
Imirenge yo mu karere ka Burera ikora kuri Parike y’ibirunga ni itatu. Igenerwa buri mwaka amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 10.

Ibyo bikaba ari ibyo gutuma abo baturage bakomeza kubungabunga Parike y’ibirunga barwanya barushimusi b’inyamaswa ndetse n’abandi bakwangiza ishyamba ry’iyo Parike.

Mu karere ka Burera imirenge ikora kuri Parike y’ibirunga ni itatu: Cyanika, Gahunga na Rugarama. Iyi mirenge yose igenerwa miliyoni zigera ku 10 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Ayo mafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage birimo kubakira abatishoboye, kugeza ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi aho bitari, ndetse no guteza imbere amakoperative y’abahoze ari barushimusi muri iyo Parike.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

erega uyu muhango ubwawo ni ingira kamaro kuko amafaranga usiga mugihugu aba ari akayabo , kandi aba azagira akamaro baba abahatuye ndetse ni iighugu muri rusange

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

erega uyu muhango ubwawo ni ingira kamaro kuko amafaranga usiga mugihugu aba ari akayabo , kandi aba azagira akamaro baba abahatuye ndetse ni iighugu muri rusange

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

ubwo rero bose mbina bahuriza hamwe ko zibafatiye runini, nibazibungabunge

matabaro yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka