Kagame iyo adahindura isura y’urugamba ntabwo FPR/RPA yari kubohora u Rwanda-Gen. Nyamvumba
Ibi ni ibitangazwa n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Patrick Nyamvumba, aho anishimira ubutwari n’umurava byaranze ingabo zahoze ari iza FPR/RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ibi uyu mugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje ku munsi w’ejo taliki 30/06/2014, ubwo hatangizwaga igikorwa cyiswe “Liberation Tour Phase One” aho ubuyobozi bw’Ingabo za RDF bwatambagije abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga ahantu hatandukanye hafatwa nk’ibikingi n’intangiriro y’urugamba rwo kubohoza igihugu.

Uru rugendo rwatangiriye ku mupaka wa Kagitumba ho mu Karere ka Nyagatare Intara y’Iburasirazuba, aha ari naho isasu rya mbere ryarashwe n’ingabo za FPR/RPA, hari taliki ya 1/10/1990. Kuri iyi taliki, aribwo nyakwigendera Gen. Maj. Fred Rwigyema yatangije ku mugaragaro urugamba rwo kubohora igihugu, akaza kwicwa n’umwanzi nyuma y’umunsi umwe gusa binjiye mu Rwanda.
Ati: “Taliki ya mbere Ukwakira muri 1990 ahashyira saa mbiri n’igice za mu gitondo, nibwo itsinda rya mbere rya RPA/RPF ryambukiye aha riturutse hakurya mu gihugu cya Uganda. Ni amahirwe kuba dufite hano Col. Gashayija nk’umwe mu bari bagize iri tsinda, akaba yari afite ipeti rya Lieutenant.

Iri tsinda ryari yiyobowe na nyakwigendera Maj. Chris Bunyenyezi, niryo ryafashe aha duhagaze, nyuma yo gufata aha, twagombaga gukomeza imbere kugirango dufate n’ahandi kugirango abasilikare bari basigaye inyuma babone aho banyura. Aho rero niho imirwano yatangiriye.”
Ibi ariko nkuko Gen. Nyamvumba yabwiye abanyamakuru bakomeje kumuhata ibibazo, ngo kuba aha ariho igikorwa cyatangiriye, ngo cyari igikorwa cy’imirwano gusa ariko hari n’ibindi byinshi bya Politiki byakozwe kuva kera.

Abajijwe n’abanyamakuru icyo Kagitumba ibibutsa nk’ahantu hatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu, Gen. Nyamvumba wari uherekejwe n’abandi bayobozi b’Ingabo z’igihugu barimo Lt. Gen. Fred Ibingira, Gen. Maj. Sam Kaka ndetse na Col. Twahirwa Dodo, yavuze ko ngo ahanini habibutsa uwari umugaba mukuru wabo ariwe Gen.Maj. Fred Rwigyema wahaguye bamaze umunsi umwe gusa batangiye urugamba.
Kagitumba kandi ngo hibutsa cyane uburyo uwasimbuye Gen.Maj. Fred Rwigyema ariwe Perezida Paul Kagame yaje guhindura isura y’urugamba ariko ngo hejuru y’ibyo hakiyongeraho no kuba Kagame yarakomeje uru rugamba akaba agejeje u Rwanda aho ruri ubu nyuma y’imyaka 24 urugamba rwo kwibohora rutangiye.

Nyuma ya Kagitumba, abanyamakuru berekeje mu Karere ka Nyagatare, aho basobanuriwe byinshi birebana n’urugamba rwahabereye n’uwari umuyobozi w’Ingabo muri ako gace, Gen. Maj. Sam Kaka. Nyuma bakomereje i Gabiro mu kigo cya Gisilikare mbere yo kwerekeza mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, aho basuye Indake yakoreshwaga na Perezida Kagame mu gihe cy’urugamba.
Kuri iyi ndake yubatse ku Mulindi wa Byumba, abanyamakuru basobanuriwe na Col.Twahirwa Dodo wari uyoboye ingabo zahafashe, abereka isura y’uko hafashwe. Nyuma berekeje mu Karere ka Musanze, aho basobanuriwe amateka y’urugamba n’uwari uhayoboye, Lt. Gen. Fred Ibingira.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbanje kubashimira mwebwe ngabo z’u Rwanda RDF
ariko by’umwihariko reka mfate aka kanya nshimire ingabo zahoze ari iza RPA/APR zabohoye u Rwanda zikaruhindura uko turubona none.
Aya mateka ni ingirakamaro cyanecyane ku bana b’u Rwanda bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi cyo kimwe n’abavutse mbere yayo gato bibaza niba koko u Rwanda babona uyu munsi rwaba rwarahoze mu mvura y’amasasu yamaze imyaka ine
(01,Ukwakira,1990 kugeza muri Nyakanga,1994).
Igitekerezo cyange ni iki:
Mu rwego rwo guhashya igihe cyadutera kwibagirwa amateka yacu:
MINADEF ku bufatanye na MINEDUC bashyiraho uburyo bwo korohereza Abanyarwanda kurushaho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda binyuze mu myandiko ishyirwa mu bitabo mfashanyigisho kandi iyi myandiko ikajya ibazwa mu bizamini bisoza buri kiciro cy’amashuri bityo na ba bana bari kuvuka ubu bagakurira mu mashuri babwirwa amateka y’Urwababyaye n’inzira ndende byanyuzemo ngo rube Paradizo nk’uko turubona.
Bibaye ntacyo byakica, nanone hakwiye gushyiraho amarushanwa ngarukamwaka mu mashuri abanza n’ayisumbuye binyuze mu buvanganzo (imivugo, indirimbo,...) bishingiye ku kuri kw’ibyabaye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Reka mbabwire,ni ukuri Ubutware bwose n’ubuhangange byose bituruka ku Mana. Nyakugira ibyiza mu Rwanda,Nyaguhorana ingoma ibihumbi,Nyaguhorana Imfura,uwadukamiye amahoro amanywa yari yuzuye amahano. Prezident KAGAME Paul twaguhawe n’Imana gahorane Ubuyobozi buzira ivangura, Njyewe ndisabira,Nibareke ibiganza byawe bikomeze bigabe amariza dore abari barabyimbye amatama , amatako yaratebeye mu magufwa baratetera ku Ruhimbi.
Niko uwaguhaye Inka wamwitura iki? Niko uwaguhaye icyubahiro mu mahanga izina Kanyarwanda rigahinduka Icyatwa twari twarabaye Icyago wamwitura iki? Ariko banyarwanda twakwibutse amateka?
KAGAME PAUL OYEE OYEE OYEE URI INTWARI UMUHETO WAWE NTUKIGERE UYOBA,URAGAHORANA UMUDARI W’UMURINZI MAZE NTUZIGERE USUBIRA INYUMA MUKURINDA ABANYARWANDA iryo ni isengesho ryanjye!!!!!
mwa ngbo mwe mwadukuye ahakomeye imana izabibahembere
Buriya Imana niyo itanga umuyobozi mwiza none yaramuduhaye ntakindi tumwifuriza uretse kutujya imbere natwe tukamujya inyuma. komeza utere imbere muyobozi twikundira
umusaza yabaye umuhanga kuva cyera kabisa, ubuhanga bwe nibwo buri guha abanyarwanda amahoro ndetse ni umuteknao usesuye ibi rwose bigaragarira amaso ya buri wese, uko yahinduye plan yurugamba RPA ikabasha gutsinda umwanzi ninako agenda ahindura plan abanyarwanda bakagenda batandukana ni ubukene ndetse ni umutekano mucye. tumuri inyuma iminsi yose rwose