Gasamagera yagaragarije ICDGAAM uburyo uruhare rw’abaturage ari ryo shingiro ry’iterambere
Nyuma y’aho impuguke mu by’imiyoborere n’abafata ibyemezo baturutse hirya no hino ku isi basabiye u Rwanda gutanga ubunaribonye mu miyoborere myiza; Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gihugura abakozi (RMI), Wellars Gasamagera, yerekanye uburyo u Rwanda rwateye imbere kubera guha abaturage uruhare mu bibakorerwa.
Mu bitabiriye Inama mpuzamahanga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Aziya n’uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), hari abasabye ko u Rwanda rwasangiza abandi bimwe mu byatumye rugera ku iterambere, nyuma y’imyaka 20 ruvuye muri Jenoside yarusigiye ubukene bukabije.

Gasamagera yavuze ko imiyoborere myiza mu Rwanda igaragararira mu byo abaturage bagomba Igihugu n’ibyo nacyo kibagomba. Ati: “Iterambere ry’igihugu ntirishoboka umuturage atari we urigizemo uruhare; hari aho Leta yari yarahaye abaturage amariba, ariko bakaba baragiye bayasenya kuko atari bo bayubatse.”
Uretse kuba abaturage aribo bicungira ibikorwaremezo byabo, ngo baniyemeje kwiyobora, nk’uko uwari Senateri Gasamagera yagaragarije ICDGAAM ko ubu Abanyarwanda bafite kwikemurira ibibazo, aho avuga ko bishatsemo abacamanza (Inteko z’abunzi na Gacaca), bikaba ngo byaragabanirije inkiko n’izindi nzego umutwaro.
Ati: “Imanza zamaraga imyaka ibiri, itatu zitaburanishijwe, ariko nyuma y’aho haziye abunzi, icyo kibazo cyabaye amateka; ubu abayobozi basigaye bafite ibibazo kuko iyo bibeshye gato, abaturage bahita bababwira ngo dore sibyo!”

Ku kijyanye n’uburyo Leta igenera abaturage ibyo ibagomba, Gasamagera yatanze urugero rw’aho itanga amafaranga muri gahunda ya VUP; abafite imbaraga bakaba bayahabwa babanje kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amaterasi, n’ibindi; ariko abadashoboye gukora bagahabwa ayo mafaranga ku buntu nk’imfashanyo.
Impuguke zatanze ikiganiro ku ruhare rw’abaturage mu miyoborere, zagaragaje ko kugira ngo ibyo bishoboke, abaturage bagomba guhabwa ubumenyi, imyumvire n’imitekerereze myiza; bakagenerwa ibibatunga n’ibibafasha kwiyobora no gukora imirimo bashinzwe, ndetse bakagera ku mahirwe yose igihugu gifite.

Inama ya ICDGAAM yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) gifatanyije na Kaminuza ya Cheyney yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba yaritabiriwe n’anyamashuri hamwe n’abafata ibyemezo mu nzego ziyobora ibihugu bagera kuri 300; aho 70 muri bo baturuka mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika, Aziya, Uburayi na Amerika.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega leta ni abaturage igihugu ni abaturage , igihugu si abayobozi gusa, ibi ninabyo leta yacu yashyize imbere kwegereza buri kimwe abaturage , icyo aricyo cyose bakakibonamo kandi uko babitubwira ninako babishyira mubikorwa , tukaba tubibashimira umunsi kuwundi natwe icyo nkabturage dukora ni ukudatezuka ku namama muhora mutigira