Islande: Ababyeyi babanza kugisha inama abategetsi ku mazina bita abana babo

Mu gihe henshi ku isi ababyeyi bahitamo amazina bita abana babo bashingiye ku myemerere cyangwa izindi mpamvu, mu gihugu cya Islande ho, ababyeyi basabwa kwitonda ndetse no kugisha inama ku bategetsi n’abandi babisobanukiwe mbere yo kwita amazina abana babo.

Impamvu y’uku kwitonda cyane ni uko muri iki gihugu ngo hari amazina 3565, agizwe n’ayitwa abahungu 1712 n’ayitwa abakobwa 1853 akaba yanditswe mu gitabo cyemewe ku rwego rw’igihugu ko ariyo yonyine ababyeyi bemerewe kwita abana babo.

Iyo hagize umubyeyi wita andi mazina, aba ahemukiye umwana we kuko hari uburenganzira bwe ahita yimwa nko guhabwa pasiporo (passeport) n’ibindi byangombwa bitangwa ku rwgo rw’igihugu kuko iryo zina kitaryemera.

Ibi biherutse gukora ku mwana w’umukobwa wiswe Harriet n’ababyeyi be ariko igihugu cye kikaba cyaramwimye ibyangombwa byo kujya mu mahanga. Nkuko ababyeyi be bitwa Kirstin na Tristan Cardew babivuga mu kinyamakuru The Guardian , ngo impamvu yo kumwima ibyangombwa ni uko iryo zina basanze ritari mu gitabo cy’amazina yemewe na Leta.

Ibi ngo byaje gutuma uyu mwana w’umukobwa hamwe na gasaza ke nako kitwa izina ritari muri icyo gitabo bahabwa icyemezo mu mazina ya “Stúlka na Drengur” bivuga Umuhungu n’Umukobwa mu rurimi rw’iwabo.

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko babise amazina bayahisemo ariko batazi ko azateza ingaruka. Nyamara muri iki gihugu, abagituye ngo basaba ko bahabwa uburenganzira busesuye ku guhitiramo amazina abana babo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka