Byari ibyishimo ku Banyaburera barebeye bwa mbere umupira kuri televiziyo ya rutura
Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 01/07/2014, abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bahuriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo muri uwo murenge, maze berekwa ku buntu umukino w’igikombe cy’isi, wahuje igihugu cya Argentine n’Ubusuwisi, bawurebera kuri televisiyo ya rutura bakunze kwita “Bosebabireba”.
Mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo abo naturage batangiye kwerekwa uwo mu kino warangiye Argentine itsinze Ubusuwisi igitego cy’imwe ku busa mu minota y’inyongera. Bamwe bicaye abandi bahagaze, bose amaso bari bayahanze kuri iyo televisiyo ya rutura yari iteretse mu kibuga rwagati.
Barebaga umupira ndetse banumva amajwi y’abari mu kibuga uwo mukino wakinirwagaho ndetse n’abawogeza, binyuze mu mizindaro yari iri aho, ku buryo byasaga nk’aho umuntu yibereye ku kibuga nyir’izina.

Nubwo urubyiruko usanga arirwo rukunze kwitabira ibirori nk’ibyo, nyamara n’abakuru bari bahari. Bigirwa Thomas, ufite imyaka 58 y’amavuko, avuga ko kwereka abaturage umupira w’amaguru kuri televiziyo ya rutura bibaye bwa mbere mu gace batuyemo. Ngo kuba bibaye umuntu ntaze kwihera amaso byaba ari ubujiji.
Bigirwa akomeza avuga ko ubusanzwe nta televiziyo atunze mu rugo iwe. Ngo iyo yashakaga kureba umupira w’amaguru wo mu mahanga yawureberega mu tubari nabwo ahagaze hanze atisanzuye.
Agira ati “Nishimye peee! Cyane! Ni ubwa mbere bibaye, nta gihe bari baza kutwereka umukino nk’uyu, nyine ngo natwe ba rubanda rugufi, twidagadure turebe. Abana banjye bamwe bari aha benshi. Ubu ni ukubera ko bwije, n’umudamu wanjye arabikunda yakwenze ari kumanywa nawe kiba yaje. …uyu munsi rwose abana baje kureba imyidagaduro nk’iyi, umwana uba mu rugo cyane nawe ntaze kureba ibi aba ari injiji.”

Nubwo bwari bumaze guhumuna ari nabwo uwo mukino warushagaho kugenda uryohera ijisho, abawurebaga nta numwe wifuzaga gutaha. Ahubwo n’abari basigaye mu ngo bari mu mirimo itandukanye bayirangizaga bakaza kwirebera iyo “Bosebabireba”.
Byateguwe na MINISANTE
Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri w’Ubuzima (MINISANTE) ifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), kigamije gushishikariza abaturage bitabiriye kureba umupira kwita ku buzima bw’umwana mu gihe cy’iminsi 1000 ya mbere.
Mbere y’uko igikorwa cyo kwerekana uwo mukino gitangira, ndetse na hagati igice cy’umukino kirangiye, abakozi ba MINISANTE ndetse na UNICEF bigishije abaturage ku bijyanye no kugaburira abana babo indyo yuzuye kugira ngo batazagira ikibazo cy’imirire mibi bakaba bagwingira.

Aimée Naganze, umukozi muri MINISANTE, wari ugaharariye icyo gikorwa, yavuze ko kwereka abaturage umupira w’igikombe cy’isi, kiri kubera muri Brazil, ari bumwe mu buryo bahisemo mu gutambutsa ubutumwa bujyanye n’ubuzima bukagera ku bantu benshi.
Naganze akomeza avuga ko abantu batandukanye bakunda kureba umupira w’amaguru bityo abaje kureba uwo mupira banahabwa ubutumwa mu kurwanya imirire mibi. Ntibatahane ibyishimo byo kureba umupira gusa ngo ahubwo bakanabona ko gukina bishoborwa b’abagaburiwe indyo yuzuye kuva bakiri bato.
Icyo gikorwa kimaze kugera mu turere 16 two mu Rwanda n’aka Burera karimo; nk’uko Naganze abihamya. Ngo batoranyije uturere 18 bagendeye ku turangwamo ikibazo cy’imirire mibi kurusha utundi. Hakaba hasigaye akarere ka Rubavu n’aka Musanze.
Norbert Niyizurugero
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|