Jeannette Kagame yashimiye abagore bafatanya n’abagabo guharanira amahoro ku isi
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yabwiye ihuriro ry’abagore bagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bitandukanye byo ku isi (WIP Global Forum), ko uretse ihame ry’uburinganire ryagezweho mu Rwanda; intambwe ikomeye abagore bagezeho, ari uko bafatanya n’abagabo kubohora igihugu no kubungabunga amahoro ku isi.
Madame Jeannette Kagame yagize ati: “Iby’imibare reka mbireke,..ahubwo mbashimire kuba mwaje kungurana ibitekerezo byabafasha kuba abantu b’ingirakamaro bashobora kugira isi nziza kandi itunganye. Muri iyi minsi u Rwanda ruraha agaciro abasore n’inkumi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi; n’ubu bakaba bagikomeje guharanira iterambere ry’igihugu”.

“Aba bagore n’abagabo (abasirikare n’abapolisi) tubona mu myenda isa, baniyemeje gutanga ibisubizo ku baturage, aho buri mwaka bagira ibihe byo kuvura indembe, kubaka amashuri, amavuriro n’amazu ku batishoboye; kandi bakabikomereza no mu mahanga aho bajya kubungabunga amahoro muri Afurika n’ahandi”, Mme Jeannette Kagame.
Jeannette Kagame yashimiye abasirikare n’abapolisi, abagore n’abagabo, ko bajya kugaragariza isura y’u Rwanda mu mahanga, nk’aho bubakira abaturage b’ibyo bihugu amashyiga arondereza ibicanwa by’inkwi, no kuba ngo ari intangarugero mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Ubwo yakiraga ihuriro rya WIP riri mu Rwanda kuva tariki 01/7/2014, aho ryaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru yo Kwibohora no kureba ibyo igihugu kigezeho, mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye; Madamu Jeannette Kagame yarisabye kurinda ibyiza abagore bagezeho aho bakorera hose ku isi.
Ati: “Bagore iki ni igihe cyacu, mwibuke ibihe byashize aho isi itahaga agaciro abanyambaraga nkatwe”.
Mu izina ry’umuryango ayoboye kandi yashinze wa WIP, Umudagekazi Silvana Koch Mehrin, akaba ari umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko y’u Burayi, yavuze ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi; abagore bagize Inteko zishinga amategeko z’ibihugu ngo bazagenda bavuga ingaruka za politiki mbi ku gihugu.

Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Mme Nkosazana Dlamini Zuma nawe ari mu baje gutanga ibiganiro mu nama ya WIP ibera mu Nteko ishinga amategeko; yashimye ko u Rwanda n’ubwo ngo nta mutungo kamere rufite uhagije, rurusha ibihugu bifite ubukungu kamere kwita ku baturage barwo.
Ihuriro ry’abagore bagize inteko zishinga amategeko ku isi (WIP Global Forum) ryakoreye inama mu Rwanda mu rwego rwo kureba ibyagezweho mu iterambere ryubahiriza ihame ry’uburinganire, ndetse n’uburyo u Rwanda rurimo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).
U Rwanda rurereka WIP n’abandi bayobozi ku rwego mpuzamahanga barusuye mu gihe rwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20, ko abagore bashoboye byose kuva igihugu cyibohoye ndetse na nyuma yaho; aho ngo bamwe mu bagore barokotse batifashe mapfubyi, ahubwo bateje imbere ingo zabo n’ubwo nta bagabo bafite.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemerera abagore 30% by’imyanya idahatanirwa n’abagabo mu nzego zifata ibyemezo; bakaba bagira uburenganzira bungana n’ubw’abagabo cyangwa abahungu ku munani w’ababyeyi, ndetse n’uruhare ku butaka ku buryo banganya n’abagabo babo.
Ubu Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda imaze kugeza kuri 64% by’abagore; ndetse n’izindi nzego zifata ibyemezo zikaba zifite umubare w’abagore uri ku kigero kinini.
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kandi yagaragarije WIP n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga itandukanye, uburyo u Rwanda rurimo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs), aho impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ngo zavuye ku 152/1000 zisigara ari 76/1000 mu mwaka wa 2010/2011; ndetse uburezi bw’ibanze ku bana bose bukaba byibuze ari imyaka icyenda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyarwandakazi bitanze muguashakira igihugu cyabo amahoro, Mama Rwanda, madame wa president wa republika aza kumwanya wambere , kuko iyo yabaye iruhande rwa intore izirusha intambwe , impano Imana yageneye igihugu cyacu, turagushima cyane mama Rwanda
uyumubyeyi nakomeze akangurirabantu kwiyubaka cyane ko isi yanone icyeneye abagirurukundo kugirango abantu biyumveko arabantu bacyenye kwigishwa mahoro kugirango babane mwisi yuzuye umutekano.
ubwuzuzanye mu Rwanda burakenewe kandi biragaragara ko hari aho bwageza abanyarwanda bafatanyije niyo mpamvu nkangurira abantu bose ko gufatanya k’umugabo n;umugore babigira intego