Amajyepfo: Nyaruguru iza imbere mu mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) werekanye isesengura rijyanye n’ibyo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu turere two mu Ntara y’amajyepfo Akarere ka Ruhango kaza ku isonga naho akarere ka Nyaruguru gaca agahigo mu mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.
Kuwa 30/06/2014 nibwo iri sesengura ry’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta ryo mu mwaka wa 2011-2012 ryerekaniwe mu karere ka Nyanza n’uyu muryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane.
Umukozi w’umuryango wa Transparency International Rwanda, Madamu Francine Umurungi, yavuze ko iri sesengura rigamije gufasha abaturage kumenya uko umutungo wabo ukoreshwa ndetse no gufasha uturere kuba twakosora amakosa amwe n’amwe dushinjwa n’umugenzuzi w’Imali ya Leta.
Muri iri sesengura umuryango wa Transparency International Rwanda wavuze ko ushingiye kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta yo mu mwaka wa 2011-2012 ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo akarere ka Ruhango ariko kagerageje gukoresha neza umutungo wa Leta naho akarere ka Nyaruguru nako kari muri iyi Ntara kakawukoresha nabi.
Icyo iyi raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta yita ko ari imikoreshereze mibi y’umutungo ahanini ni ugukoresha amafaranga mu byo atateganyijwe gukora cyangwa se guha amafaranga ba Rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bakarangira badakoze ibyo baba biyemeje.

Ubuyobozi bw’uturere two mu Ntara y’amajyepfo nabwo bwiyemereye aya makosa gusa buvuga ko hari akorwa hakabura uburyo bwo kuyakumira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Egide Kayitasire, yagize ati: “Hari amakosa agenda agaragara mu turere ariko rimwe na rimwe ukabona ntacyo abantu bayakoraho cyane cyane akorerwa mu bigo bishamikiye ku turere”.
Ibyo bigo yavuzemo ibigo by’amashuli, imirenge, ibigo nderabuzima n’ibindi ngo usanga imicungire yabyo uko iteye ntaho ihuriye n’uko mu karere bikorwa kandi uturere tukabibazwa nk’urwego rukuriye ibyo bigo. Ati: “Kugira ngo uhuze raporo y’ibyo bigo n’iya karere niho imbogamizi zivukira”.
Izindi mbogamizi uturere two mu majyepfo twagaragaje ni izishingiye kuri gahunda ziza zitunguranye maze bigatuma amafaranga ahita azishorwamo kandi atari yateganyijwe.
Mazimpaka Jean Claude ni umujyanama wa guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko hari ikimaze gukorwa ku rwego rw’iyi Ntara kugira ngo umutungo wa Leta urusheho kunozwa mu mikoreshereze yawo.
Yagize ati: ‘Hari inama isigaye ikorwa igahuriza hamwe abashinzwe imali mu turere bagasura umwe muri bo bakareba uko imali ikoreshwa aho bitagenda neza akagirwa inama”. Ngo kuva ubu buryo bwatangira gukoreshwa bwatanze umusaruro ushimishije bituma imali ya Leta igenda irushaho gukoreshwa neza mu Ntara y’Amajyepfo.
Uyu Mazimpaka Jean Claude asanga ibyo iri sesengura rijyanye na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya leta ryerekanye mu mwaka wa 2011-2012 ibyinshi byarakosowe ngo kuko hagiye gushira hafi imyaka ibiri iki cyegeranyo gisohotse.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni ikibazo kandi si ubwambere aka karere kavugwamo gucunga umutungo wa leta nabi ugereranyije nahandi, ibi rero byakabateye isoni niba ari abakozi badashobotse bagasezererwa , bitaba ibyo ntaho twaba tugana rwose.