Abacururiza hasi mu gice kidatwikiriye cy’isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko imisoro basoreshwa ari myinshi ugeraranyije n’ibyo binjiza, bagasaba ko iyo misoro yagabanywa kugira ngo ijyanishwe n’ubushobozi bwa bo.
Agasozi ka Sabanegwa gaherereye mu gishanga cy’Akanyaru mu karere ka Gisagara aho u Rwanda ruhurira n’u Burundi; hakaba hashize igihe Abanyarwanda bemeza ko ari akabo Abarundi nabo bakavuga ko ari akabo nk’uko abahaturiye babivuga.
Mu rwego rwo kurushaho kumenya u Rwanda ndetse n’amateka ashingiye ku muco warwo kuri uyu wa kabiri tariki 21/05/2014 abaje baherekeje abafasha b’abayobozi bitabiriye inama za Banki Nyafurika Itsura Amajyambere zirimo kubera i Kigali basuye ingoro yo mu Rukali iri mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Umusore w’imyaka 23 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho kwiba amafaranga miliyoni umunani mu rugo yakoragamo mu kagari ka Kibagabaga mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.
Ubwo yasubizaga ikibazo cy’ibyo umuyobozi nyawe yakora kugirango igihugu gikomeze kugira ibihe byiza no kugira imiyoborere ihamye mu gihe yaba amaze gusimburwa, Perezida Kagame yavuze ko ikimushishikaje ari uguharanira gusiga ibikorwa by’indashyikirwa kurusha gusimburwa gusa, kugira ngo abamusimbuye batazubakira ku busa.
Kubera amateka yaranze Intara y’Amajyaguru cyane cyane icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, muri ako gace hashyizeho ibyapa n’indamukanyo zihariwe n’abo mu Majyaruguru zigamije gukangurira abaturage ubumwe n’ubwiyunge no kurandura ingengabitekerezi ya Jenoside ariko ibyo ubona bigenda bikendera buhoro buhoro.
Ngoga Aristorque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Uhuje Abanyeshuri barokotse Jenoside barangije kaminuza (GAERG) urimo gutegura kwibuka imiryango yazimye ku rwego rw’igihugu igikorwa kizabera mu Karere ka Musanze tariki 24/05/2014, yatangaje ko bamaze kubarura imiryango 461 yishwe muri Jenoside yakorewe (…)
Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, uri mu batanze ikiganiro ku ihame ry’uburinganire mu nama ya Banki nyafurika itsura amajyambere BAD iteraniye i Kigali, yavuze ko u Rwanda rwavuye mu mategeko n’amagambo ruha amahirwe angana igitsina gabo n’igitsina gore.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ihangayikishijwe n’uko Abanyarwanda batamenya amakuru ahagije ku mitangire n’imikorere y’inguzanyo mu Kigo FAGACE (Fonds Africain de Garantie et de Coopération Économique) u Rwanda rubereye umunyamuryango kuva cyashingirwa i Kigali mu myaka 37 ishize.
Umukozi wa Leta y’Ubushinwa wari ufite mu nshingano ze gutanga impushya zo kubaka amasantarari y’umuriro w’amashanyarazi, aherutse gufatanwa miriyoni 100 z’amayiwani (ayinga miriyoni 11,8 y’amayero) yari yarahishe mu rugo iwe.
Nyuma y’imyaka 13 hatangijwe politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturarwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) kiri gutegura iteka rya Minisitiri w’Intebe rijyanye no kunononsora iyi politiki mu mirimo yihariye imwe n’imwe, kugira ngo irusheho kugenda neza.
Abakozi 20 ba Scar Security Company icunga umutekano baravuga ko birukanwe badategujwe nyuma yuko bishyuje amezi abili bari bamaze badahembwa bakabwirwa ko bazahita babahemba none amaso ngo yaheze mu kirere.
Babiri mu batwara abagenzi kuri za moto bazwi ku izina ry’abamotari bakorera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho gukomeretsa umushoferi utwara abagenzi mu modoka nto izwi ku izina rya taxi-voiture ikorera i Burundi bavugaga ko yabatwaraga abagenzi kandi adafite (…)
Umuhanzi Young Grace abayizera, nyuma y’amakuru yamuvuzweho cyane y’uko ngo yaba aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse akanayamaganira kure, mu minsi ishize yatangarije mu kiganiro Salux Relax kuri Radio Salus ko afite umukunzi w’umusore witwa Ntwari Army bamaranye imyaka ine bakundana kandi ko baryamana.
Umunyamakuru, umu Dj akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arakangurira abakobwa bagenzi be kwitabira gukora kazi ko kuba abashyushyarugamba (MC) kuko asanga ari akazi nabo bashobora kimwe na basaza babo.
Umunyamabanga wa mbere muri ambasade y’ubuholandi mu Rwanda, Vasco Rodrigues yasuye inkambi ya Kigeme iherereye mu karere Nyamagabe agamije kureba aho imirimo yo kubaka “one stop Center” mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina igeze, dore ko igihugu cyUbuholandi ari bamwe mu bayiteye inkunga binyuze mu (…)
Ikigega cy’imari Mkoba Private Equity Fund cyigiye gutangira gukorera mu Rwanda, aho ngo cyizazana imari itubutse yo guteza imbere imishinga myiza yunguka itajyaga yoroherwa no kubona inguzanyo z’amabanki.
Ku mugoroba wa tariki ya 20 Gicurasi 2014 mu masaha ya saa kumi n’imwe, mu mudugudu wa Gasharu, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano habeye impanuka, ikomeretsa abantu batatu n’umunyonzi wari utwaye igare ahetse ibitoki n’imbabura.
Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yavuze ko mu mpamvu zayiteye gutumira abayobozi n’impuguke mpuzamahanga mu nama ibera i Kigali kuva tariki 19-23/5/2014, harimo kuyibwira uburyo bazakemura ikibazo cy’imvururu n’amakimbirane muri byinshi mu bihugu bya Afurika.
Benshi mu mfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza barakize baniyemeza kureka imigambi mibi bari bafitiye abantu bari hanze ya gereza, nyuma y’amasengesho bagejejweho na Padiri Ubald Rugirangoga umaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera impano avuga ko afite yahawe n’Imana yo gusengera abantu.
Kuwa gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2014 Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko basuye urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iiburasirazuba banatanga ubufasha ku mfubyi zibumbiye muri Koperative COCOUNYA (Coopérative de Couture de Nyarubuye) mu Murenge wa (…)
Intumwa yihariye ya UN ishinzwe ku buryo bwihariye ibibazo by’ingufu zakoreshwamo amashanyarazi, Dr Kandeh Yumukella, yabwiye perezida w’u Rwanda ko Umuryango w’Abibumbye wifuza ko u Rwanda rwawufasha mu kumurikira ibindi bihugu uko izo ngufu zitezwa imbere kandi zikagirira abaturage akamaro.
Felix Osike, umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The New Vision cyo mugihugu cya Uganda, ngo asanga ukuntu Perezida Kagame yicisha bugufi mu kazi ke aribyo bigejeje u Rwanda ku iterambere ryihuse.
Abakozi batatu b’Ishuri Rikuru ry’Amahoro ryo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC Regional Peacekeeping Training Centre) basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze kugira ngo bamenye uko bakora babigireho.
Mu nama mpuzamahanga ya Banki nyafurika (BAD) ibera i Kigali kuva tariki 19-23/5/2014, impuguke n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, biyemeje gufasha abafata ibyemezo gushingira iterambere rya Afurika ku mikoreshereze inoze y’umutungo kamere w’uyu mugabane.
Kuri station ya Polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye abagabo 6 bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo hamwe na moto ya Paruwasi gatulika ya Nkanka yakundaga gutwarwa na Padiri mukuru w’iyo Paruwasi ari na we abaturage bayitirira.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara muri bamwe mu bana bo muri ako karere kidaterwa n’ubukene ngo ahubwo biterwa n’imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu bajyeyi batita ku bana babo.
Abaturage bakoreye uruganda rwa Nyabihu Tea Factory baratakamba basaba ko bakwishyurwa bitewe n’uko imirimo bagombaga gukorera uruganda bayirangije kandi igihe cyo kwishyurwa kikaba cyararenze.
Bagaragaza Venuste w’imyaka 23 y’amavuko yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 19/05/2014 nyuma yo gushyamirana nabo barimo gusangira bakamukubita inkoni mu musaya, ibyo bikaba byabereye mu mudugudu wa Gitego mu Kagari ka Kabeza mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera.
Urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi, rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwafashe ingamba zo gukora cyane rwibumbira hamwe ndetse rukigisha na rugenzi rwarwo rundi kwihangira imirimo no gukunda igihugu.
Samuel Ntakirutimana w’imyaka 26 y’amavuko ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 19/05/2014 nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amakorano ibihumbi 100 agizwe n’inote za 5000.
Mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 20/05/2014 mu Isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo inzego zishinzwe umutekano zitaye muri yombi umusore ufite gerenade imwe mu gikapu agiye kuyigurisha.
Umutaliyanikazi Giovanna Libur Moro yishimiye ko taliki 19/05/2014 yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubusaba kuko yifuza kubusangira n’umuryango we uba mu Rwanda.
Itsinda ry’abantu 67, harimo abakinnyi 41 n’abayobozi, berekeje i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana kuri uyu wa kabiri tariki 20/5/2014 mu mikino nyafurika ihuza urubyiruko, ikaba inagamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique y’Urubyiruko izabera mu Bushiwa muri Kanama uyu mwaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko umwaka utaha wa 2015, igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kizasanga hari urwibutso ababuriye ababo mu Kivu na bo bashobora kubibukiraho.
Abapolisi babiri bari mu bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera bazira kwaka ruswa umushoferi wari utwaye imodoka.
Nyuma yo gusezererwa kwa David Moyes muri Manchester United, byavugwaga ko umuholandi Louis Van Gaal ashobora kuzamusimbura, none inkuru yabaye impamo kuri uyu wa mbere ubwo uwo mugabo utoza ubu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yasinyaga amasezerano y’imyaka utatu yo gutoza Manchester United, akanahita ahabwa miliyoni 200 (…)
Rokodifensi (Local Defense Force) Hagenima Ildegard wari ushinzwe gucunga umutekano mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyamabuye mu mudugudu wa Nyiragasuruba mu karere ka Gicumbi yaturikanywe n’igisasu cyo mubwoko bwa gerenade ahita apfa.
Abapolisi Namuroreye Clement na Ndonsumugenzi Gabriel, baregwa kurasa abasirikari babiri Ndayisaba Francois na Misago Innocent, bombi bakomoka mu murenge wa Musambira, basabiwe igifungo cya burundu.
Umwana w’umuhugu w’imyaka 14 wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yurire igiti yitura hasi abanje umutwe hasi maze ahita ashiramo umwuka ku mugoroba wa tariki 18/05/2014.
Ubwo umupira wari uwa gicuti wahuzaga akagari ka Mpumbu na Ngoma kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2014 mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke wari ugeze hagati, abakinnyi b’akagari ka Mpunga ntibishimire imisifurire, maze badukira umusifuzi barahondagura, kuri ubu akaba ari ku kigo nderabuzima cya Kinini aho (…)
Umuturage wo mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga atuye mu nzu irimo amashanyarazi ariko idafite inzugi n’amadirishya avuga ko yahisemo amashanyarazi kurusha gukinga inzu.
Urubyiruko rwarokotse Jenoside rwarangije amashuri rukomoka mu turere twa Rusizi na Nyamsheke bibumbiye mu muryango GEAERG INTWARI rwafashije umwe mubakecuru bagizwe incike na Jenoside wo mu umurenge wa Gihundwe mu akarere ka Rusizi.
Ubuyobozi bushinzwe inyamaswa muri Pariki y’ibirunga mu Rwanda bwasubije igihugu cya Kongo ingagi yari imaze imyaka irenga 3 mu Rwanda nyuma yo gufatanwa ba rushimusi bashaka kuyigurisha aho yakuwe muri Kivu y’amajyepfo.
Mu nama mpuzamahanga yateguwe na Banki nyafurika itsura amajyambere(AfDB) ibera i Kigali kuva tariki 19-23/5/2014, impuguke mu by’ubukungu zavuze ko ibyashingirwaho mu guteza imbere ibihugu, harimo kuzamuka k’ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza by’abaturage; u Rwanda ngo rurabifite.
Imibare igaragazwa na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), irerekana ko ubukungu bwa Afurika buhagaze kuri tiliyari imwe n’igice z’Amadorali y’Amerika (US $1.5 Trillion), ngo ariko hakaba hari ikizere cy’uko bwazamuka mu myaka iri imbere.
Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi ugiye kurangiza umwaka w’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2013-2014 uri ku mwanya wa nyuma na 53 % by’ubwitabire ku baturage muri urwo rwego, mu gihe mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi iryo janisha riri ku rwego rushimishije.
Imirenge SACCO yo mu karere ka Rutsiro iranengwa kuba mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 yarafatiriye imisanzu y’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza ingana na miliyoni 171 n’ibihumbi 579 ntiyarekure ngo ajye gukora ibyo yatangiwe bijyanye no kwishyura ubuvuzi bwakorewe abo banyamuryango, ahubwo (…)
Ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y’Iburasirazuba, yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 18/5/2014.