Inama ya ICDGAAM yavuze ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bufite aho bugarukira
Abatanze ibiganiro ku iterambere ry’itangazamakuru mu nama yiga ku miyoborere na demokarasi mu bihugu bya Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), bashubije abababajije iby’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bavuga ko ubwo bwisanzure butagomba gutangwa bwose.
Umuyobozi ushinzwe iby’itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Gerald Mbanda, yasobanuye ko Itangazamakuru mu Rwanda ryahawe ububasha bwo kwigenzura, ariko ko risabwa kumenya aho rigarukira kugira ngo ritabiba amacakubiri mu banegihugu, nk’uko radio ya RTLM yabigenje muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwamubajije yashakaga kumenya niba itangazamakuru ryakurikiza urugero rw’ibihugu bitubahiriza ubwisanzure bwo kuvuga, aho yatanze urugero rwa Iran na Koreya y’amajyaruguru; Gerald Mbanda asubiza ko ibyo ibitangazamakuru bihitisha mu miyoboro yabyo mu Rwanda, bikiri ibyo kuganirwaho mbere yo kwemerwa byose uko biri.

Umuyobozi w’abatanze ikiganiro ku iterambere ry’itangazamakuru mu nama ya ICDGAAM, Generali Ulimwengu yunganiye Mbanda, avuga ati: “Tugomba gusuzuma niba ubwo bwisanzure bw’itangazamakuru no kuvuga icyo umuntu ashaka, bidashobora kwatsa umuriro”.
Undi wari mu batanze ikiganiro, ni impuguke yitwa Dr Tim Gallimore, wunganiye bagenzi be avuga ko itangazamakuru rigomba kuvuga rishingiye ku mibereho n’amateka y’igihugu rikoreramo; akaba ngo ari nabyo itangazamakuru ryo mu Rwanda rigomba gukurikiza.
Umuryango wa ICGLR ugiye kwigira ku gipimo cy’imiyoborere cya RGB
Mu kiganiro cyakurikiyeho mu nama ya ICDGAAM, abagitanze bagaragaje ko igipimo cy’imiyoborere kigomba kureberwa mu bikorwa na gahunda ziteza imbere urubyiruko; aho impuguke yo mu muryango wa Common Wealth, Layne Robinson yagaragaje ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere (cyane cyane ibyo muri Afurika), urubyiruko rudafashwe neza.
Igipimo cy’imiyoborere myiza kandi ngo kireberwa mu buryo abaturage biyumvamo ubuyobozi bwabo, uburyo bahabwa ijambo bakanagira uruhare mu bibakorerwa, ndetse n’uburyo basaranganya ibyo igihugu gifite; nk’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe iby’ubushakashatsi muri RGB, Dr Felicien Usengumukiza yabigaragaje.

Igipimo cy’imiyoborere mu Rwanda kigaragaza ko mu mwaka wa 2012, umutekano wageze ku kigero cya 91.36%, kubona ubutabera ngo byiyongereye ku kigero cya 25.18%, uruhare rwa sosiyete sivile rwiyongereyeho 8.28%, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rwiyongeraho 8.51%, kugera ku makuru ngo byazamutseho 5.5%, nk’uko RGB ibigaragaza.
Iki gipimo cy’imiyoborere cyerekanye ko gukumira ruswa byazamutseho 5.7%, gukorera mu mucyo na servisi zinoze mu burezi byazamutseho 8.31%, ariko itangwa rya servisi zinoze muri rusange rikaba ari ryo ryasigaye inyuma, aho ngo ryazamutseho ku kigero cya 4.23%.
Umuyobozi w’ibikorwa mu Nama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), Dr Frank Okuthe, yavuze ko ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere bwakozwe na RGB, bwahaye ICGLR impamvu yo gukora ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere mu bihugu bigize uwo muryango.
Dr Okuthe yavuze ko igipimo cy’imiyoborere mu bihugu 12 bigize ICGLR, kizasuzuma iyubahirizwa ry’amategeko, uruhare rw’abaturage bo mu byiciro byose mu bibakorerwa, imiyoborere inoze no kurwanya ruswa, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, uburyo Leta ziharanira amahoro n’umutekano, ndetse n’iterambere rirambye.

Inama ya ICDGAAM irakomeje kuri uyu wa kabiri tariki 01/7/2014, aho iza no gusuzuma ibijyanye n’akamaro ko kwishakira ibisubizo kw’abaturage kugirango bagere ku myoborere myiza, urugero fatizo rw’imiyoborere myiza, ihuzwa ry’imiyoborere na demokarasi.
Inama iranasuzuma uburyo bwo guha abaturage ubwisanzure, uburezi no kubaka inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zibereye; ubushakashatsi bw’urubyiruko; uburyo bwo kugera kuri demokarasi binyuze mu matora akozwe mu mucyo mu bihugu bya Afurika, Aziya n’uburasirazuba bwo hagati, ndetse n’imiyoborere iharanira iterambere rirambye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwibuke ko iyo itangazamakuru rikoreshejwe neza ryunganira leta naho ryakoreshwa nabi rigasenya byinshi