Ruhango: Yikanze inzego z’umutekano atetse Kanyanga iramuturikana imutwika amaguru
Tuyisenge Jean d’Amour w’imyaka 31 y’amavuko ari mu bitaro bya Gitwe guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02/07/2014, nyuma yo guturikanwa na Kanyanga yari atetse rwihishwa.
Ibi byabaye ubwo inzego z’umutekano zari mu gikorwa cy’umukwabo mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Rwinyana mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.
Tuyisenge yahise yikanga inzego z’umutekano ari mu gikorwa cyo guteka Kanyanga, ahita ashaka kuyipfundura ngo ayimene. Akiyipfundura yahise imuturikana imutwika amaguru yombi.
Nyuma yo guturikanwa n’iki kiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda, hitabajwe Imbangukiragutabara imutwara ku bita bya Gitwe kuko yari yahiye amaguru atabasha kuyahina. Ubwo ibi byamubagaho kandi banamusanganye litiro 8 za kanyanga.
Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango zihora zihanangiriza ndetse zikanamagana abakoresha cyangwa bagakora ibiyobyabwenge, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Ibi bibaye mu gihe gito akarere ka Ruhango kavuye mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge. Aho umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier yatunze agatoki inzego zibanze kugira uruhare mu ikwirakwizwa ryabyo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
izi nzoga zizagakora nukuri, erega ikibazo ni uko hari naho abayobozi bibanze usanga barabakingira ikibaba,hakabayeho nubwo atari henshi , rwose hakabayeho ubunyangamuyo kugirango umuco wo guteka kanyanga ucike burundu