Nisanze nkunda umuziki we agakunda amakuru – Niyonshuti Tricia wa Tom Close
Umuryango wa Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wasangije abitabiriye amasengesho y’urubyiruko yo gusengera Igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast urugendo rw’imyaka 12 bamaze bubatse urugo n’ibyabafashije kugira urugo rwiza.

Niyonshuti Tricia umugore wa Tom Close yavuze ko agishakana n’umugabo we yumvaga agiriwe umugisha wo kujya bagira umwanya munini bicaranye bakajya baganira.
Yaje kugorwa no gusanga umugabo we atagira umwanya uhagije wo kuganira nawe kubera kugira inshingano nyinshi.
Niyonshuti avuga ko kuba umugabo ataramuboneraga umwanya yumvaga bimubangamiye cyane kandi akumva atabasha kubyihanganira.
Yaje gufata umwanya wo kuganira nawe amubwira ko amukeneye nk’umugabo we ndetse ko akeneye ko amuha umwanya.

Ati “ Namubwiye ko akwiye kuduha umwanya nawe arankundira arabyumva aranabyemera nuko igihe ari aho yandikira inkuru z’abana bato tukaba turi kumwe tuganira”.
Ikindi cyabangamiye umugore wa Tom Close nuko wasangaga ibyo akunda we ataribyo akunda.
Ati“Jyewe nkunda indirimbo (Music) we rero nsanga akunda amakuru ya Congo igihe tugiye mu modoka agahita ashyiramo amakuru bikandakaza nubwo ntabimubwiraga”.
Gusa Niyonshuti yaje kubimuganiriza ko akunda imiziki maze umugabo we Tom Close amugaragariza ko we iyo ayumvise bitamuryohera ahubwo bimusunikira kuba yajya muri sitidiyo kandi atari umwanya mwiza wo gukora indirimbo.

Icyo gihe bapanze uko bazajya baganira bikaba igihe umugabo we arimo akora ibindi bintu bitandukanye byinjiriza urugo nyuma y’akazi.
Tom Close we yavuze ko babangamiwe n’imbuga nkoranyambaga kuko haje inkuru ivuga ko babyaye umuzungu hanyuma banarenzaho ko bamaze no gutandukana bagabanye n’imitungo yagiye.
Mu rugo iwabo wa Niyonshuti Tricia wakunze kumubaza niba umuryango wabo ufite ikibazo kugira ngo babafashe.
Ati“Twagerageje gusobanurira ababyeyi be babasha kubyumva.”
Nadine Umutoni Gatsinzi avuga ko nawe yagorwaga n’inshingano z’urugo no kuzuza inshingano z’akazi nk’umuntu w’umuyobozi ariko ko yabihuzaga byombi.
Ni umubyeyi w’Abana batatu akagira umugabo we w’umusirikare. Muri urwo rugendo yasaga n’ukora inshingano atari kumwe n’umugabo we inshuro nyinshi kuko akazi ke katamwemereraga gutaha buri munsi.

Gusa yarabishoboye kuko igihe cyose yabaga afite umwana muto abayobozi baramworoherezaga akajya gukora inshingano ze neza uko bikwiriye.
Nadine avuga ko kuba umuyobozi ukaba n’umuyobizi ntibyoroha ariko avuga ko ECD yabafashije kubona uko abana babo bitabwaho uko bikwiriye.
Pasiteri Lambert Bariho umuyobozi wa Ellel Ministries avuga ko hakiri icyuho mu gutegura abageni kuko hari nabo basezeranya batarigishijwe.

Ati “ Ikintu tuzabafasha ni ukugira ngo bahuze ibyo biteze kuri mugenzi wabo batazajya bahagera bagasanga ibyo batekerezaga ntabyo babonye birimo imico, ubutunzi, urukundo nibindi.”
Ikindi nuko abantu benshi ngo basigaye bakora ubukwe by’umuhango kuko usanga ababashyingiye n’ababambariye ari abao bakodesheje igihe ikibazo kivutse ntibabashe kubona abazabafasha muri cya kibazo ngo bagikemure.
Pasiteri Bariho avuga ko hakwiye kujya habaho no guherekeza abashyingiwe igihe runaka babafasha gukemura utubazo duto duto bahura natwo igihe bamaze kubaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|