“Turiho turategura abahanzi b’ejo, bazaza bameze nk’abo muri Amerika” – Mighty Popo
Umuhanzi, umuyobozi w’ishuri rya Muzika ku Nyundo akaba ari nawe watangije iserukiramuco Kigali Up, Muligande uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mighty Popo yemeza ko bari gutegura abahanzi nyarwanda bazaza bari ku rwego rw’abahanzi b’abanyamerika.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today yatangaje byinshi binyuranye biri gukorerwa abahanzi mu ishuri abereye umuyobozi birimo kubashakira abarimu bakomeye bari ku rwego mpuzamahanga.
Yanadutangarije kandi ko bazajya banahabwa amahugurwa cyangwa se ingendoshuri hanze y’u Rwanda kimwe n’amaserukiramuco hirya no hino mu rwego rwo kugira ngo barusheho kwinjira mu ruhando mpuzamahanga rwa muzika.

Mighty Popo ubwo yabazwaga uburyo abona abahanzi nyarwanda muri iki gihe cyane cyane ku bijyanye n’uko benshi usanga bica gahunda cyangwa n’ibindi bikorwa bitari byiza bamwe bakora bibicira izina, yadusubije ko asanga babiterwa n’uko bakiri bake.
Abajijwe inama yabagira abakora gutyo, yagize ati: “Inama nabagira ni ukuba ready. Ubungubu competition ntabwo ihari niyo mpamvu bikora ibyo byose. Ibi ntabwo byakorwa ahandi kubera ko turacyafite abahanzi bake, kandi n’abastars baracyari bake, sinzi izo mpamvu zibibatera gusa nsigaye mbona hari bake bafite abamanagers ariko ntabwo bafite za websites n’abazifite ni bake kandi ntabwo ziri official.
Icyo nababwira, turiho turategura abahanzi b’ejo kandi bose bazaza bameze nk’abahanzi bo muri Amerika cyangwa bo muri South Africa cyangwa mu Bugande cyangwa Kenya, international standard. So abadashaka kwinjira muri iyi train ubu ngubu bazasigara inyuma.”

Mighty Popo ahamagarira Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abahanzi nyarwanda bose kwitabira Iserukiramuco Kigali Up igiye kuba ku nshuro yayo ya kane.
Yagize ati: “Kigali Up ntimuzayi missinge kuko ni festival yanyu, ni iserukiramuco y’Abanyarwanda ikozwe n’abahanzi b’abanyarwanda. Ni muzika, ni ugusabana, ni umuco nyarwanda. Utazayizamo mbese wavuga ko adakunda umuziki nyarwanda.”
Ku bahanzi kandi yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kugira ngo babashe kunguka ubwenge babukuye ku bahanzi b’abanyamahanga bazaza kwitabira iri serukiramuco aribo: Didier Awadi uwo mu gihugu cya Senegali, Rhonda Benin wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Joey Blake nawe wo muri Amerika.

Mu bahanzi nyarwanda kugeza ubu bimaze kumenyekana ko bazitabira iri serukiramuco harimo Paccy, Alpha Rwirangira, Angel Umutoni, Christopher, Focas, Jay Polly, Riderman, Jules Sentore, Ras Kayaga n’abandi.
Iserukiramuco Kigali Up rizaba tariki 19-20/07/2014 mu gitaramo kizabera muri Stade Amahoro i Remera aho imiryango izaba ikinguye guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa.
Abazinjira mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bazishyura amafaranga 3000 naho abazinjira nyuma y’iyo saha bakazishyura amafaranga 5000. Abana bari munsi y’imyaka 10 baherekejwe bo bazinjirira ubuntu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|