Muhanga: Bamwe mu bakekwaho kwiba bakanica abantu batawe muri yombi
Abantu barindwi bakekwaho gutera mu ngo bakiba bakica n’abantu mu karere ka Muhanga batawe muri yombi kuri uyu wa 02/07/2014 bakaba beretswe abanyamakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Spertendant Hubert Gashagaza, ngo ubu bujura ntibusanzwe kuko butwara ibintu n’abantu, akaba ari nayo mpamvu ku bufatanye n’abaturage batuye Muhanga, ari ngombwa gushyira hamwe bagafatanya kubahashya, cyakora ngo nta gikuba cyacitse kuko abakoze ibi bikorwa batangiye gufatwa.
Umuvugizi wa polisi avuga ko muri rusange umutekano uhari, n’ubwo ubu bujura busa nk’ubwongeye kwaduka. Yongeraho ko n’ubwo hapfa umuntu umwe afite agaciro gakomeye kandi bibangamiye umutekano ari nayo mpamvu ubu umutekano wakajijwe muri aka karere.

Ati « turagirango dufatanyije, abantu bose bagire uruhare mu gutanga amakuru no kuyamenyekanisha, kugirango tubashe gukumira bene ibi bikorwa bitaraba, ariko ntituramenya ikibitera , ikizima ariko ni uko tubafata».
Mu kwezi gushize, abajura bitwaje intwaro gakondo bari bateye ku rusengero rwa ADPR Nyabisindu, bica umuzamu basahura n’ibyuma bya muzika n’ibikoreshwa mu kurangurura amajwi, bamwe muri aba na bo bakaba bari mu bamaze gufatwa.
Cyakora hari n’ibindi bikoresho byo mu rugo, ibinyobwa bisindisha, n’ibindi bigaragara ko aba bajura bashobora kuba bibaga n’ahandi ariko ntibamenyekane.
Umwe muri aba bakekwaho kwica umuzamu wari kuri ADEPR ubu uri mu maboko ya polisi witwa Nshimiyimana Eric avuga ko avuka mu Murenge wa Mushishiro, akaba ubu apfutse mu mutwe kuko mbere y’uko bivugana umuzamu na we yari yabanje kwitabara, akamutema mu mutwe.

Yagize ati «ni jye winjiye mu gipangu bwa mbere, umuzamu ahita ankubita umupanga mu mutwe, ariko sijye wamwishe kuko navaga cyane ».
Nshimiyimana yafatiwe kwa muganga, ubwo yajyaga kwivuza igikomere kinini avite mu mutwe, abaganga ntibamushira makenga nibwo bahise bahamagara inzego za polisi, ziza kumuta muri yombi.
Ndikumana Jean Claude wari utuye mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko bagabye igitero ari batanu, mu gihe mugenzi we Nshimiyimana avuga ko abateye kuri ADPR bari bane.

Bimwe mu bimaze gutahurwa byibwe harimo za matela zikiri nshya, ibikoresho byo mu rugo, za mudasobwa zatanzwe muri gahunda ya one laptop by child, za bibiliya ndetse n’ibuyma bya muzika.
Ibi bikoresho ngo bizasubizwa ba nyirabyo, naho abakekwaho ibi byaha bakaba bagiye gukurikiranwa mu butabera.
Hari hashize imyaka ibiri, ubwo mu karere ka Muhanga hadukaga ibikorwa byo gutega abantu mu mihanda no mu mayira bakabatema bakoresheje imihoro, cyakora ntawe bicaga, inzego z’umutekano zikaba zivuga ko zikomeje iperereza ku cyaba cyihishe inyuma y’ubu bujura, zemeza magingo aya ko ari ubusanzwe, ariko ko ari ubwo guhashya bugacika.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi byerekana ubwitange bwa Polisi yigihugu ndetse no gukorana umuhate akazi bashinzwe abantu nkaba usanga barazengereje abaturage natwe nkabaturage twiyemeje gufatanya na polisi yacu
Turashimira polisse y’igihugu idahwema kugaragaza uko ishoboye kose mugucunga umutekano kandi natwe abasivile twiteguye gufatanya.murakoze!