Urukundo ni rwo musingi wa mbere wubaka urugo rugakomera - Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato gushishoza impamvu zituma bashinga ingo ko ziba zishingiye ku rukundo, kuko ari rwo musingi wa mbere wubaka urugo rugakomera.

Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, yahawe umwihariko wo gusengera imiryango ikiri mito, igizwe n’abashyingiranywe bataramara igihe.
Ati “Nishimiye kubana namwe uyu munsi tuzirikana agaciro ko kubaka umuryango uhamye, kandi tunibukiranya inshingano zacu twese zo kuwusigasira”.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship kubera iki gikorwa yateguye, gihuriza hamwe ingeri zitandukanye zirimo n’abayobozi, bose bakibukiranya uruhare rwabo mu kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana zinashyigikira imiryango.
Ati “Nagira ngo mbashimire ko mwatekereje kuba isengesho ry’uyu munsi ryashingiye ku murage mwiza wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, kuko twemera ko umuryango ari umusingi itorero n’Igihugu byubakiraho”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu batabura guhangayikishwa n’ibintu bimwe abantu bagenda banyuramo, aho Isi yimitse ibintu bibi birimo kwireba, kwikunda, bigenda bifata indi ntera aho inyungu z’imiryango zitagifite umwanya, aho usanga umuntu yarahindutse ntibindeba, inda nini, ubunyamaswa n’izindi ngeso mbi zose zikabyuririho bigatuma indangagaciro z’umuryango, ibanga ry’abashakanye, ubwitange butizigama bitagihabwa agaciro.
Ati “Babyeyi bacu kandi bakibyiruka, urugo ni u Rwanda ruto kandi urugo ni ijuru rito, by’umwihariko Igihugu cyacu cyabagiriye ikizere kibaha umukoro wo kubaka umurage mwiza tuzasigira abazadukomokaho. Nagira ngo rero uyu mwanya uze kutubera uwo gufata ingamba zihamye zo kubera urugero rwiza ubushyo mwaragijwe”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko inshingano zose zihera mu kubaka urugo, kuko iyo urebye impamvu nyinshi zituma ingo zisenyuka, ni uko bamwe usanga bashyira imbaraga mu gutegura ibirori by’ubukwe aho kuzishyira mu gutegura urugo nyirizina.
Ati “Mukwiye kumenya rero ko kubaka urugo ari ingenzi, aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe, abarushinga bakwiye kwibaza ibi bikurikira: Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy’urungano cyangwa cy’imiryango? Cyangwa tugiye kubana kubera ko mugenzi wanjye atwite? Ese ni impamvu y’ubushobozi mutezeho? Hano dukwiye gushishoza ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo”.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato guhindura imitekerereze nk’abantu bakiri bato, kandi basobanutse biyemeje kubaka u Rwanda.
Madamu Jeannete Kagame yibukije abakiri bato ndetse n’abayobozi, ko u Rwanda rufite amateka asharira ariko urugendo rwo kuva ikuzimu bajya ibuntu bakwiye kumenya ko imfura zabababanjirije zaciye karande y’amateka mabi.
Imfura kenshi ni zo zigaragara nk’abayobora inzira mu muryango, zikagaragara mu gukemura ibigoye cyangwa bigaragagara nk’aho ari bishya akenshi zigashyiraho umurongo ababakurikira bakurikiza. Nk’inkingi y’ubuyobozi akenshi ababyeyi babitegaho byinshi, yaba ibivugwa n’ibitavugwa, ibikorwa byazo bikagira ingaruka nziza ku muryango wose.
Ati “Nk’uko rero bimeze ku mfura ni na ko bimeze kuri mwe bayobozi muteraniye hano, kuko muri mu kiciro cy’abayobozi bakiri bato, intsinzi yanyu ni yo izacana urumuri rw’Igihugu cyacu. Muri icyitegererezo cy’ibishoboka, intsinzi ni iyanyu”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari abagitekereza ko ibyo u Rwanda rwagezeho, babikesha ibitangaza by’Imana, kandi burya Imana na yo ifasha uwifashije.
Ati “Muragijwe inshingano zo gusigasira ibyo bakuru banyu badutabaye barwaniye. Mukomeze kuba intangarugero mu ngo zanyu mutibagiwe no mu nshingano zanyu z’akazi bityo mukabye inzozi z’abatubanjirije”.
Madamu Jeannette Kagame yibukije abitabiriye aya masengesho ko hari inshingano bafite mu byemezo bafata mu ngo zabo, mu kazi kabo ka buri munsi n’uburyo babana n’abo bashakanye ndetse n’uburyo barera abana babo.
Ati “Imana yaduhaye Igihugu, iduha indangagaciro, iduha n’ubwenge, tubikoreshe neza ijuru duharanira turyubakire hano ku Isi, nta handi twatangirira atari mu ngo zacu”.
Yababwiye ko gusesengura neza impinduka z’ibihe n’imigenzo bifasha kudasigara inyuma mu mitekerereze. Ha mbere umugabo yahahiraga urugo, akarurinda, akaba umutware mu muryango we, umugore na we akita ku rugo akarera abana akaba mutima w’urugo, none ubu uko ibihe bihinduka ni ko n’inshingano z’abashakanye zigenda zihinduka, akaba ari na yo mpamvu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari amwe mu mahitamo u Rwanda rwagize kugira ngo ryimakazwe.

Yibukije abagabo zimwe mu nshingano bakwiye kwitaho igihe umugore atwite, kuko ahura ni imvune nyinshi ndetse no mu gihe yonsa, ndetse yibutsa n’abagore ko bakwiye guha agaciro imihihibikano y’abagabo babo birirwamo bahihibikanira ingo zabo.
Ati “Ese mwibuka guca bugufi igihe mwateshutse umwe akabwira undi ko mutari mugambiriye kubabazanya”.
Madamu Jeannette Kagame yibukije abitabiriye aya masengesho kwirinda gutwarwa n’ibishashagirana byazasimbura ibyo bafite kandi biramba, nk’indangagaciro z’Abayarwanda.
Ati “Tuzirinde rero ko irari rigoreka ukuri rigasenya ikizere cyagakwiriye kuranga abashakanye. Bana bacu Bayobozi beza uko abatubanjirije babayeho si ko turiho kandi si ko abazadukomokaho bazabaho, bityo rero umukoro nabaha n’uwo kudashira amatsiko yo kumenya mugenzi wawe. Ibi ndabibabwira nk’umubyeyi ariko ni mwebwe muzi icyo ingo zanyu zikeneye kugira ngo zibabere rya juru rito navuze”.
Yunzemo ko ikibi ari ukwinangira umutima ntibemere impinduka ndetse ntibumve uburemere bw’icyemezo cyo kubana n’undi, kuko isezerano ryo kubana ni ugutura Imana buri wese uko yabyirutse, imico yigishijwe, n’amahame amugenga akemera kwiga mugenzi we bakaba umwe, kuko ababaye umwe ntibahemukirana kandi byose bisaba kwigomwa no kwirenga kugira ngo abashakanye bunge ubumwe, kuko ari cyo gitambo nyakuri cyo kubaka urugo abantu bagahuza imitima ndetse n’imiryango.
Ati “Urukundo rurangwa n’ubwitange, kwihangana no kubahana kandi ni rwo rutera umudendezo usesuye mu rugo. Uwo munezero ni cyo kibatsi nyakuri n’urukundo dusangiza abana bacu nabo bakazabihererekanya uko ibisekuru bisimburana”.

Yibukije abayeyi gushyigikira no kuba hafi y’abana babo kugira ngo batazasanga baratezutse ku nshingano no kurerera Igihugu, no kwita ku murage w’umuryango.
Ati “Ubusitani butoshye tubona buturuka ku isoko y’amazi ibwuhira n’aho bwuhirirwa, ababona u Rwanda rwacu rutoshye rutekanye kandi ruteye imbere ukabona n’umuryango usobanutse, ni ukubera ko umuryango ubyara ukabarera bunze ubumwe ukanabonsa n’indangagaciro zituranga".
Madamu Jeannette Kagame yasoje n’isengesho atura Imana u Rwanda n’Abanyarwanda, by’umwihariko abitabiriye aya masengesho.
Insanganyamatsiko y’aya masengesho igira iti “Umurage wacu; kubaka iterambere n’imiryango ihamye kandi itekanye”.




Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|