Nyuma yo gusezererwa kwa David Moyes muri Manchester United, byavugwaga ko umuholandi Louis Van Gaal ashobora kuzamusimbura, none inkuru yabaye impamo kuri uyu wa mbere ubwo uwo mugabo utoza ubu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yasinyaga amasezerano y’imyaka utatu yo gutoza Manchester United, akanahita ahabwa miliyoni 200 (…)
Rokodifensi (Local Defense Force) Hagenima Ildegard wari ushinzwe gucunga umutekano mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyamabuye mu mudugudu wa Nyiragasuruba mu karere ka Gicumbi yaturikanywe n’igisasu cyo mubwoko bwa gerenade ahita apfa.
Abapolisi Namuroreye Clement na Ndonsumugenzi Gabriel, baregwa kurasa abasirikari babiri Ndayisaba Francois na Misago Innocent, bombi bakomoka mu murenge wa Musambira, basabiwe igifungo cya burundu.
Umwana w’umuhugu w’imyaka 14 wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yurire igiti yitura hasi abanje umutwe hasi maze ahita ashiramo umwuka ku mugoroba wa tariki 18/05/2014.
Ubwo umupira wari uwa gicuti wahuzaga akagari ka Mpumbu na Ngoma kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2014 mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke wari ugeze hagati, abakinnyi b’akagari ka Mpunga ntibishimire imisifurire, maze badukira umusifuzi barahondagura, kuri ubu akaba ari ku kigo nderabuzima cya Kinini aho (…)
Umuturage wo mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga atuye mu nzu irimo amashanyarazi ariko idafite inzugi n’amadirishya avuga ko yahisemo amashanyarazi kurusha gukinga inzu.
Urubyiruko rwarokotse Jenoside rwarangije amashuri rukomoka mu turere twa Rusizi na Nyamsheke bibumbiye mu muryango GEAERG INTWARI rwafashije umwe mubakecuru bagizwe incike na Jenoside wo mu umurenge wa Gihundwe mu akarere ka Rusizi.
Ubuyobozi bushinzwe inyamaswa muri Pariki y’ibirunga mu Rwanda bwasubije igihugu cya Kongo ingagi yari imaze imyaka irenga 3 mu Rwanda nyuma yo gufatanwa ba rushimusi bashaka kuyigurisha aho yakuwe muri Kivu y’amajyepfo.
Mu nama mpuzamahanga yateguwe na Banki nyafurika itsura amajyambere(AfDB) ibera i Kigali kuva tariki 19-23/5/2014, impuguke mu by’ubukungu zavuze ko ibyashingirwaho mu guteza imbere ibihugu, harimo kuzamuka k’ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza by’abaturage; u Rwanda ngo rurabifite.
Imibare igaragazwa na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), irerekana ko ubukungu bwa Afurika buhagaze kuri tiliyari imwe n’igice z’Amadorali y’Amerika (US $1.5 Trillion), ngo ariko hakaba hari ikizere cy’uko bwazamuka mu myaka iri imbere.
Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi ugiye kurangiza umwaka w’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2013-2014 uri ku mwanya wa nyuma na 53 % by’ubwitabire ku baturage muri urwo rwego, mu gihe mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi iryo janisha riri ku rwego rushimishije.
Imirenge SACCO yo mu karere ka Rutsiro iranengwa kuba mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 yarafatiriye imisanzu y’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza ingana na miliyoni 171 n’ibihumbi 579 ntiyarekure ngo ajye gukora ibyo yatangiwe bijyanye no kwishyura ubuvuzi bwakorewe abo banyamuryango, ahubwo (…)
Ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y’Iburasirazuba, yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 18/5/2014.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30 yasanzwe mu muhanda yapfuye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 bigaragara ko yagonzwe ariko kugeza ubu ikinyabiziga cyaba cyamugonze ntikiramenyekana.
Ubwo tariki 18/05/2014 hibukwaga Abatutsi basaga ibihumbi 18 baguye mu Murenge wa Mubuga ho mu Karere ka Karongi mu gihe cya Jenoside, hatanzwe ubutumwa bw’umwana wari ufite ukwezi kumwe mu nda ya nyina mu gihe cya Jenoside maze bukora ku mitima ya benshi bitabiriye uwo muhango.
Ubwo Paruwasi nshya ya Butete, muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yatahwaga ku mugaragaro tariki 17/05/2014, abakristu basabwe guharanira kubungabunga umutekano w’igihugu kandi bakora cyane kugira ngo bihaze mu biribwa banirinda ibihuha bityo bakomeze gutera intambwe bajya imbere.
Imibiri isaga 5000 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bakajugunywa mu cyobo kiswe Komini Rouge mu karere ka Rubavu,yatangiye gusukurwa ngo izashyingurwe mu cyubahiro taliki 19/6/2014.
StarTimes Group yahaye Perezida Paul Kagame igihembo ku bw’uruhare rukomeye agira guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Iki gihembo cyakiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Mu mikino yo gusiganwa ku maguru “Marathon mpuzamahanga yitiriwe Amahoro ya Kigali yabaye ku cyumweru tariki 18/5/2014, Abanyakenya nibo begukanye imidari myinshi, nyuma yo kuza ku isonga muri byiciro bitandukanye by’iryo siganwa ngarukamwaka.
Urubyiruko ruri muri FPR rwo mu karere ka Rwamagana n’urw’ahandi mu gihugu rurasabwa kuba umusemburo w’iterambere kandi rukarangwa no kutihanganira ubukene ahubwo rugafata umwanzuro wo gukora no kwizera ko ibisubizo biri mu maboko yabo.
Ayinkamiye Sesiliya wari utuye mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 17/05/2014 akubiswe n’inkuba.
Banki Nyafurika y’iterambere (BAD) irashima uburyo u Rwanda rukoresha inkunga ku batishoboye; kuko bigaragara ko gutanga inka mu baturage byatumye bagira ubuzima bwiza, babona amafaranga ndetse biha n’akazi urubyiruko ruyajyana ku ikusanyirizo.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yanganyije na Libya ubusa ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye muri Tuniziya kuri icyi cyumweru tariki 18/5/2014.
Komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko taliki ya 16/5/2014 yasanze mu karere ka Rubavu hakiboneka ibibazo mu buhinzi bigira ingaruka mu kongera umusaruro hashingiwe mu gutanga inyongera musaruro n’imbuto ku bahinzi.
Abaturage bo mu murenge y’ibyaro yo mu karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bwa EWSA ko bwabafasha bakajya bakwishyurira inyemezabuguzi zabo z’amazi hafi batabanje kuza kwishyurira ku biro bikuru bya EWSA i Nyamata.
Ubwo ku itariki 16/5/2014, abakozi bo mu bitaro bya kaminuza by’i Butare (CHUB) bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, baremeye abantu batatu bahaburiye ababo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko abayobozi bari barambuye ibigo by’amari iciriritse ubu batangiye kwishyura nyuma yo guhagurukirwa n’akarere bakandikirwa.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP, Damas Gatare tariki 17/05/2014, yatangaje ko abantu basaga 35 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho kugambanira igihugu bakorana n’abanzi b’igihugu.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cya Sudan muri Kaminuza Mpuzamahanga Nyafurika, IUA, ku wa 16 Gicurasi 2014 bamurikiye bagenzi babo amateka y’u Rwanda n’umuco nyarwanda banabasobanurira by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’aho igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 20 gihuye (…)
Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside, bo mu cyahoze ari Komini Taba, ubu akaba ari mu Murenge wa Rukoma, umwe mu mirenge y’akarere ka Kamonyi; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice yatangarije abari aho ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bumve ko ari abavandimwe kandi ko (…)
Igor Cesar wavukiye mu gihugu cya Canada, akaba afite papa we umubyara w’umunyarwanda, avuga ko amaze ibyumweru bibiri gusa mu Rwanda ariko avuga ikinyarwanda adategwa ukagirango yakuriye mu Rwanda.
Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, Niyomugabo Romalis, arasaba abafite ubumuga muri rusange ndetse n’abakozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, bagaharanira kwigira ndetse bakanimakaza gahunda ya (…)
Ikigo nderabuzima cya Cyaratsi cyubatse mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza tariki 16/05/2014 cyibutse ku nshuro ya kane abari abakozi bacyo batatu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu bikorwa by’ubuzima bw’imyororokere, urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwasabwe kwigira rugatera imbere rukanamenya gufata ibyemezo bituma rudashobora kugwa mu bishuko bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo.
Abaforomo n’ababyaza bo mu karere ka Rwamagana baratangaza ko nubwo bagihura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi birimo kuba bakiri bake bigatera gukora amasaha menshi ndetse n’umushahara udahagije ugereranyije n’imiterere y’isoko, ngo bazakomeza guharanira kwitanga mu kazi kabo kugira ngo ubuzima bw’abarwayi (…)
Ikipe ya Arsenal, yegukanye igikombe cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA Cup), nyuma yo gutsinda Hull City ibitego 3-2, ivanaho imyaka icyenda yari ishize ari nta gikombe na kimwe yegukana haba mu Bwongereza ndetse n’ahandi hose ku isi.
Nyuma yogushyirwaho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bajya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu gice cya Bukavu, ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL butangaza ko bwamaze kwandikira igihugu cya Kongo kugira ngo gisuzume ko icyemezo cyafashwe n’abayobozi ba Kivu y’amajyepfo (…)
Abantu biganjemo urubyiruko ruturuka mu murenge wa Gishamvu n’uruturuka mu mujyi wa Huye, ku gicamunsi cyo ku itariki ya 16/5/2014 bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside muri uyu murenge. Hari mu rwego rwo gutangira umugoroba wo kwibuka bucya bashyingura abarenga ibihumbi 58 ahitwa i Nyumba.
Umuryango TEARFUND, uravuga ko amahame ugenderaho n’imiyoborere yawo bitawemerera gukorana n’umuntu wese witwaje intwaro, ukongeraho ko ari umuryango wa gikristo udashobora gushyigikira cyangwa gukorana n’uwo ariwe wese ukora ibikorwa byo kugirira nabi abantu.
Mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi habereye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko kuncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango w’itabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwari rwaje gusubiza bagenzi babo icyubahiro bambuwe bazira uko baremwe.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yasabye abagore ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” iteganywa mu mirenge, bakwiye kuyitegurana akarusho. Yabibasabye mu nama yahuje abagore bahagariye abandi n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rulindo kuwa kane tari 14/5/2014.
Ihsuri ry’imyuga n’ubunyingiro muntara y’Iburasirazuba(IPRC/ East) ryatangiye ku mugaragaro gahunda yo kwigisha imyuga mu gihe gito urubyiruko rw’abanyonzi 60 rukorera mu mugi wa Ngoma.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu mwaka ushize wa 2013 bugamije kumenya icyo abaturage b’akarere ka Rutsiro bavuga kuri serivisi bahabwa mu byiciro bitandukanye muri gahunda za Leta zibagenerwa bugaragaza ko muri rusange akarere ka Rutsiro kadahagaze nabi cyane.
Abakristu basengera muri santarari Butete, iri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, barishimira ko begerejwe Paruwasi hafi yabo dore ko ngo hari hashize imyaka myinshi bakora ingendo ndende bajya kuri Paruwasi Kinoni.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga mu Ishuri Agahozo Shalom riri mu mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana ruratangaza ko rwabashije kugira amahirwe yo kubona ubuyobozi bwiza bubaha icyerekezo, bityo ngo rukaba rugomba kuyubakiraho kugira ngo rwiteze imbere runubaka igihugu.
Umugore witwa Mujawayezu Esperance, utuye mu mudugudu wa Kamonyi, akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, bamufatanye udupfunyika 930 tw’urumogi.
Abahinzi bagana ibigo by’imari gusaba inguzanyo baratangaza ko guhabwa inguzanyo bitinze ari imbogamizi kuko bituma imishinga yabo idakorerwa igihe bityo ntibabashe kubona umusaruro uhagije, bikanavamo kunanirwa kuzishyura.
Amakuru dukesha Polisi y’igihugu avuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Alfred Nsengimana, yishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014.
Nyuma y’amezi agera kuri atanu ikigo nderabuzima cya Nyamirama gihurijwe hamwe n’ivuriro (Clininique) ry’ikigo cya SOS gikorera mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, abivuriza muri icyo kigo nderabuzima ngo bishimiye uko serivisi bahabwa zisigaye zihutishwa kuko nta mu rwayi ukimara iminota 20 atarabonana na muganga.