Equity Bank igiye kujya itanga amakarita ya visa ako kanya k’uyisabye

Banki ikorera mu Rwanda izwi nka Equity Bank yazanye uburyo bushya bwo koroheereza abakiriya kubona amakarita ya visa, akoreshwa mu byuma bitanga amafaranga bizwi nka ATM.

Ubu buryo ni ubuzajya bworohereza abakiriya b’iyi bank guhita bahabwa amakarita ya Visa bakiyaka, nk’uko bitangazwa na Samuel Kirubi, umuyobozi wa Equity Bank mu Rwanda.

Yagize ati "Iri terambere riziye igihe mu gihe kandi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba hakomeje gitera imbere kubera amahirwe ahari."

Ubu buryo bugeze mu Rwanda bwa mbere, buzafasha n’abagifunguza amakonti guhita batahana aya makarita ubusanzwe afata iminsi kugira ngo abayakeneye bayabone.

Aya masarita ya Visa Equity bank itanga anakorana n’ubundi buryo buzwi ku rwego rw’isi bwo guhererekanya amafaramga nka Europay, MasterCard na Visa (EMV).

Equity Bank izwi mu karere nka banki yitabirwa cyane ugereranyije n’izindi, kuko ifite amakonti y’abakiriya agera kuri miliyoni 8.7 mu karere hose.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka