Burera: Ngo bibohoye umwanda n’indwara ziterwa nawo kuko bagejejweho amazi meza

Abaturage bo mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batangaza ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye bishimira ko bagejejweho amazi meza bakaba baribohoye umwanda ndetse n’indwara ziterwa n’isuku nke.

Aba baturage bavuga ko mbere bataragezwaho ayo mazi bakoraga urugendo rw’amasaha ane bajya kuvoma amazi ku kiyaga cya Burera. Bahamya ko ubwo bavomaga ayo mazi bari babayeho nabi; nk’uko Ntawenderundi Philomina abisobanura.

Agira ati “Twabyukaga nka saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo, tukajya ku kiyaga, tukagerayo nka saa mbiri, tukagera mu rugo saa yine, ubwo urumva umwana niba yari ashonje, ibyo kurya byamugeragaho bitinze.

Ariko ubungubu amazi aratwegereye, ni ukubyuka mu gitondo, umwana agakaraba, ukamutekera icyayi, akajya ku ishuri, akagenda asamuye. Ariko icyo gihe ntabwo yagendaga asamuye.”

Abanyaburera bakomeza bavuga ko barangwaga n’isuku nke ku mubiri ndetse no ku myambaro yabo kuko batabonaga amazi ahagije yo kumesa ndetse no koga. Ngo rimwe na rimwe bajyaga kumesera ku kiyaga cya Burera nabwo hashira iminsi imyambaro yabo ikongera ikandura bakayambarira aho itameshe.

Abaturiye ikirunga cya Muhabura bahamya ko bibohoye umwanda ndetse n'indwara ziterwa nawo kubera ko begerejwe amazi meza.
Abaturiye ikirunga cya Muhabura bahamya ko bibohoye umwanda ndetse n’indwara ziterwa nawo kubera ko begerejwe amazi meza.

Mu rwego rwo kudasesagura amazi ngo bogaga ayo bamaze kogesha nk’ibirayi cyangwa se amasahani, ubundi yaba ari make ntiboge. Ngo bakikuraho ivumbi ku birenge ubundi bakaryama cyangwa se bakajya gutembera.

Aba baturage bakomeza bavuga ko gukoresha ayo mazi byabaviragamo kurwara indwara zitandukanye ziturutse ku isuku nke; nk’uko Ntawenderundi abihamya.

Agira ati “…hazaga nk’inzoka bakavuga ngo ubwo biturutse mu bundi burwayi, batazi ko ari umwanda wa ya mazi. Ayo mazi yo kukiyaga twayameseragamo, kandi tukongera tukayavoma. Bagashoramo inka zigatamo imyanda, ubwo ya mazi n’ubundi tugahindukira tukayavoma.”

Muri 2006 nibwo amazi meza yatangiye kubageraho

Aba baturage bakomeza bavuga ko icyo gihe amazi yari ahenze cyane kuburyo uwabaga afite inyota akabasaba amazi yo kunywa, kuyamuha byabaga bigoye ngo kuburyo aho kumuha amazi bamuhaga ikigage; nk’uko Kaziyemo Evariste abyemeza.

Agira ati “Amazi icyo gihe yari ahenze, urumva kugira ngo umuhe igikombe cy’amazi, ahubwo hari nk’agakoma washigishe ni ko wamuhaga kugira ngo cya gikombe cy’amazi ubone ukuntu uyatekesha utwo kurarira.”

Mu duce dutandukanye haba mu ngo ndetse no mu dusantere hafi y'ikirunga cya Muhabura hari imiyiboro y'amazi meza. Aha ni muri santere ya Kidaho.
Mu duce dutandukanye haba mu ngo ndetse no mu dusantere hafi y’ikirunga cya Muhabura hari imiyiboro y’amazi meza. Aha ni muri santere ya Kidaho.

Amazi meza yatangiye kwegerezwa abaturage bo mu karere ka Burera guhera mu mwaka wa 2006. Ngo kuva icyo nibwo abaturage batangiye kureka kuvoma amazi y’imigezi ndetse n’ibiyaga.

Abaturage baturiye ikirunga cya Muhabura bo bavuga ko kuva aho begerejwe amazi meza basigaye barangwa n’isuku ndetse ngo n’indwara zikururwa n’umwanda zaragabanutse.

Gusa ariko muri ako gace si hose hageze umuyoboro w’amazi meza. Hari bamwe mu baturage bakoresha amazi y’imvura bavoma ku bigega byubatse muri ako gace. Ngo ayo mazi nayo arabafasha cyane.

Ubuyobozi w’akarere ka Burera buvuga ko 85% by’abaturage bose bo mu karere ka Burera bamaze kugezwaho amazi meza. Ngo bateganya ko mu mwaka wa 2015 Abanyaburera bose bazaba bagejejweho amazi meza.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka