Kuba Abanyarwanda bariyunze nyuma ya Jenoside n’iwacu byashoboka- Léa Koyassoum
Visi perezidante w’inteko ishingamategeko mu gihugu cya Centrafrique, Léa Koyassoum-Doumta, aratangaza ko kuba Abanyarwanda barabashije kwiyunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, bigaragaza ko n’iwabo bari mu ntambara zishyamiranyije amadini bashobora gushyira intwaro hasi bagafatanya kubaka igihugu.
Ibi Koyassoum-Doumta yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 02/07/2014 ubwo abagore bari mu nteko zishinga amategeko mu bihugu binyuranye bagize umuryango Women in Parliament (WIP) basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe.

Koyassoum-Doumta yatangaje ko ashima cyane Abanyarwanda babashije kwiyunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abayirokotse bakaba bari mu rugamba rwo kubaka igihugu bafatanyije n’abandi banyarwanda, bikaba bimuha icyizere ko no mu gihugu cye bishoboka ko bareka gushyamirana bakiyunga.
Ati “Ndashima cyane Abanyarwanda babashije kubabarirana ubu bakaba babanye neza. Njye uturuka mu gihugu kirimo intambara muri iki gihe ndibwira nti niba ibyabaye mu w’1994 Abanyarwanda barabashije kubirengaho, barabashije kubabarirana, barabashije kwiyunga, niko no mu gihugu cyanjye dushobora kwiyunga”.

Uyu mugore akomeza avuga ko asanga intego y’uruzinduko rwe mu Rwanda yaragezweho kuko mu nshingano yari afite harimo kuza kwigira ku Rwanda uburyo babanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzira byanyuzemo, kugira ngo bajye gufasha abaturage babo mu nzira y’ubwiyunge batahirize umugozi umwe mu kubaka igihugu.
“Intego yanzanye mu Rwanda yagezweho. Perezidante wacu Madamu Catherine Samba Panza yadusabye kuza kureba uko abavandimwe bacu b’Abanyarwanda bageze ku bwiyunge kugira ngo tujyane izo ngero iwacu gufasha abavandimwe bacu bari kurwana gucecekesha intwaro bagatekereza ku iterambere ryabo. Muri make twize ibintu byinshi,” Koyassoum-Doumta.

Irindi somo Visi perezidante w’inteko ishingamategeko mu gihugu cya Centrafrique atangaza ko yigiye ku Rwanda ni ukuba rwarafashe umwanzuro wo kwishakira ibisubizo mu gusohoka mu ngaruka za Jenoside no kubaka igihugu rudahanze amaso umuryango mpuzamahanga, ibindi bihugu bya Afurika bikaba bigomba kurufataho icyitegererezo bikikemurira ibibazo.
Aba bagore bari mu nteko zishinga amategeko mu bihugu binyuranye bari mu Rwanda basuye ibikorwa by’iterambere by’abagore bagizwe abapfakazi na Jenoside, ndetse bamwe muri bo bakaba bari barifuje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi nk’uko bitangazwa na Nyirarukundo Ignacienne uyobora ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP).

Akomeza avuga kuba bari mu nteko zishinga amategeko mu bihugu binyuranye banafite ubushobozi bwo gukumira Jenoside baharanira ko bishyirwa mu mategeko no mu igenamigambi mu bihugu byabo kugira ngo itazongera kuba.
Abagore bari mu nteko zishinga amategeko mu bihugu binyuranye basuye urwibutso rwa Murambi ni 35 b’abanyamahanga baherekejwe na bagenzi babo batanu b’abanyarwanda.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
inzira banyarwanda baciye ngo bagere ku bwuyunge ni ndende ariko yizwe n;ahandi byashoboka kuko bisaba ubwitange
ni amayobera ariyo yabaye inyigisho kuri bose , isi yose isigaye yigira kugihugu cyacu aiko ibi byose tubicyesha ubuyobozi bwiza Twazniwe na Kagame , arashishoza areba kure iri terambere ryose ubu bumwe ni ubwiyunge u Rwanda rugezeho rubikesha Inama agira abaturage uburyo buzima bwo kubaho no kubana mu mahoro
amakuba , akarengane kabaye kuri bamwe mubana babanyarwanda naho igihugu kigeze cyiyubaka mubwiyunge nubumwe nibyo wkigirwaho nisi yose , ni somo rikomeye ahubwo nabataraza ngo barebe bijye , ni karibu abanyarwanda twanyuze muri byinshi kandi bikomeye mugani wa president u Rwanda rwarababaye gusa igihe rugezemo nigihe cyo kwishima kandi turi kugenda tubigeraho niho rero m=benshi munyamahanga bari kugenda bakura isomo rikomeye
naho bitashoboka igihe hari ubuyobozi bwiza kandi bwasobanukiwe ubumwe n’ubwiyunge kuko no mu Rwanda kuba twarabigezeho ni ukuba twaragize ubuyobozi bwiza bwimakaje uwo muco.