Perezida Kagame arifuriza Abanyarwanda ubuzima bwiza n’ubwisanzure

Muri iyi minsi u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoje, Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame, atangaza ko yifuriza Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza no kwisanzura, ariko akabibutsa ko bagomba kubikorera kuko ntawe uzabibaha.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kuganira ku myaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 1/7/2014.

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 01/07/2014.
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 01/07/2014.

Yagize ati “Icyo twifuriza Abanyarwanda kirazwi, ntago ari ukukibifuriza ngo nabo baricaye badutezeho ko tubibaha. Kubibifuriza ni ukubifuriza kubishobora kugira ngo babyigerereho. Ntago ari ikintu bagomba kubaha abagenera yabishatse cyangwa atabishatse ntakibahe.”

Perezida Kagame yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru ku cyo yahitiramo Abanyarwanda hagati yo kubona demokarasi bakabaho nabi cyangwa bakaho neza nta bwisanzure bafite.

Abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n'abaturutse hanze bitabiriye ikiganiro na Perezida Kagame.
Abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hanze bitabiriye ikiganiro na Perezida Kagame.

Yatangaje ko byose bishoboka ko Abanyarwanda babigira, bakisanzura kandi bakanabaho neza, ariko yemeza ko nta yindi nzira bizacamo atari ugukora. Yatangaje ko ahubwo icya ngombwa ari ukubaha ubushobozi bwo kugira ngo ibyo bashaka babyigezeho.

By’umwihariko iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru bo mu Rwanda, mpuzamahanga n’abo mu karere, cyagarutse ku myaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye. Cyagarutse kandi ku mutekano u Rwanda rugikomeza gushaka ubu, kubera FDLR igikomeza kugaragara mu karere.

Ikiganiro cya Perezida Kagame n'abanyamakuru cyanitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Mushikiwabo, na Kabarebe.
Ikiganiro cya Perezida Kagame n’abanyamakuru cyanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Mushikiwabo, na Kabarebe.

Perezida Kagame yongeye gutangaza ku mugaragaro ko ubuyobozi bw’u Rwanda butazihanganira uwo ari we wese ushaka gukinira ku buzima n’umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame asubiza ikibazo yari abajijwe n'umuyobozi w'ishami ry'amakuru muri Kigali Today.
Perezida Kagame asubiza ikibazo yari abajijwe n’umuyobozi w’ishami ry’amakuru muri Kigali Today.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

jye nkunda kagame kandi nkunda ko usanga afite itandukaniro n;abandi bayobozi , nakomezereze aho turamushyigikiye

karashi yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

erega we ahoa tandukaniye nabandi abibufuriza mubikorwa , nkunda ko ibikorwa bye ari byinshi kurusha uko avuga ugereranyije nabandi bayobozi, kandi natwe tumuri inyuma nkabaturage bamwitoreye inama atugira ngo tubeho neza tunisanzuye tuzabikurikiza

karenzi yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka