Nyamasheke: Ba local defences basezeweho ku mugaragaro
Urwego ruzwi ku izina rya Local defense rwacungaga umutekano rwamaze gukurwaho n’itegeko, rukaba rugiye gusimbuzwa abo bita DASSO (District Administration Security Support Organ).
Mu muhango wo gusezera ku bahoze ari aba local defenses, tariki 30 kamena 2014, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yashimiye abahoze bakora akazi ko gucunga umutekano bafatanyije n’abaturage, ababwira ko ari igihe cyo gufatanya n’abandi baturage kubaka igihugu cyabo mu bundi buryo.
Yagize ati “turabashimira ubwitange n’ubutwari mwagaragaje mu kazi kanyu, aho mugiye muzabe ijisho ya rubanda, mwari mwaratoranyijwe kuko muri inyangamugayo, ubu mwabaye abavuga rikumvikana, iki ni gihe cyo gufasha abo musanze gushyira neza mu bikorwa gahunda za Leta”.
Umuyobozi w’akarere yabasabye kwishyira hamwe bagatekereza icyo bajya bakorera hamwe cyabateza imbere akarere kakabafasha kubishyira mu bikorwa.
Uwari uhagarariye ingabo muri uyu muhango, Major Rwabinumi yabwiye abahoze ari ba local defense ko bataretse akazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano ngo bakeke ko birangiye ko bazajya biyambazwa kenshi mu gufatanya n’abaturage gukomeza kubumbatira umutekano w’u Rwanda n’abanyagihugu bacyo.
Yagize ati “muracyari Abanyarwanda kandi bakunda igihugu cyabo ntabwo ubuhanga n’ubunararibonye mwabonye mwabwicarana, tuzabakenera kenshi kandi mugiye kuba ijisho ry’abaturage mu kwicungira umutekano”.
Abasoje kuba aba local defenses bavuze ko bishimiye kuba barakoze akazi keza kandi kakaba kishimirwa na benshi, bakaba bavuze ko bazakomeza gukorana n’abandi bayobozi cyane cyane abashinzwe umutekano by’umwihariko mu kubagezaho amakuru ndetse no kubafasha gucunga umutekano nk’abantu bari babimazemo igihe.
Urwego rwa local defense rwashyizweho mu mwaka wa 2004 rukaba rugiye gusimburwa na DASSO yashyizweho n’itegeko ryo muri 2013, biteganyijwe ko DASSO bazatangira gucunga umutekano mu minsi ya vuba dore kuri ubu bari mu mahugurwa mu karere ka Rwamagana.
Akarere ka Nyamasheke kari gafite aba local defenses basaga 400, bakaba bahawe za ceritificats zerekana ko barangije akazi kabo ndetse basubiza n’imyenda bakoreshaga muri ako kazi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|