Mwogo: Batoraguye gerenade ubwo bacukuraga itaka ryo kubumba amatafari
Abaturage bo mu mudugudu wa Kaboshya mu kagari ka Rurenge mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, batoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade ubwo barimo gucukura itaka ryo kubumbamo amatafari.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo, Murenzi Jean Marie Vianney avuga ko iyo gerenade yatoraguwe mu murima w’uwitwa Ndayambaje Alphonse, utuye hafi y’akasenteri ka Mwogo mu gitondo cyo kuwa 2/7/2014.
Yagize ati “iyo gerenade byagaragaye ko ishaje cyane kandi ikaba yari itabye mu gitaka, uwo muturage yihutiye kudutabaza natwe twihutira kuhagera turi kumwe n’inzego z’umutekano kugirango zibashe kuyikuraho maze abaturage bikomereze mu mirimo yabo”.

Murenzi arasaba abaturage kujya bitonda igihe babonye igisasu nka kiriya, bakirinda kugifata ahubwo bakihutira gutabaza no kubimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano. Ati “ntibakwiye kuyikinisha kuko ishobora kubaturikana nubwo babona isa naho ishaje”.
Birakekwa ko iyi gerenade yaba yaratawe cyangwa igatabwa n’abasirikare bo hambere kuko ishaje cyane.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|