Kudaheranwa n’agahinda bituma Abanyarwanda batera imbere - WIP
Nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ariko Abanyarwanda bakaba badaheranwa n’agahinda bakabasha kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite ni amahirwe n’ubutwari bukomeye bafite, atuma bakomeje kugira igihugu cyihuta mu iterambere.
Ibi byatangajwe n’itsinda ry’abadepite bari mu ihuriro ry’abadepite b’abagore bo mu nteko zishinga amategeko hirya no hino ku isi bahuriye mu muryango Women in Parliament (WIP), ubwo basuraga ishyirahamwe DUHOZANYE rigizwe n’abapfakazi n’imfubyi barokotse Jenoside mu karere ka Gisagara.
Muri uru ruzinduko bakoze tariki 02/07/2014 aba badepite bamurikiwe ibikorwa by’iterambere iri shyirahamwe rimaze kugeraho, nyuma y’ibihe bikomeye baciyemo. Bimwe muri byo, harimo iby’ubuhinzi, ubworozi n’iby’imishinga ibyara inyungu.
Abanyamuryango b’ishyirahamwe DUHOZANYE bavuga ko bitari byoroshye kongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bibi bari bavuyemo, ariko bagashimira Leta y’ubumwe itahwemye kubaba hafi maze nabo bikabaha imbaraga zo kuzamuka ubu bakaba bikemurira ibibazo ntawe basabye.
Mukabaziga Cecile umwe muri bo ati “Turashimira cyane Leta y’ubumwe n’ingabo z’igihugu zabashije kuturokora n’ubu bakituri hafi, nyuma yo kurira no kwigunga cyane twafashe ingamba zo gushaka uko twakwizamura none twabigezeho”.
Madame Lea Koyassoumu Doumta, vice presidente w’inteko ishingamategeko muri Repubulika ya Santrafurika, nyuma yo gusura ibyo bikorwa yavuze ko ari isomo rikomeye bakuye kuri aba bapfakazi, by’umwihariko ngo nka we uturuka mu gihugu kiri mu ntambara yahigiye byinshi azajyana iwabo.
Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, yavuze ko aba bapfakazi ari urugero rwiza buri munyarwanda yagakwiye kwigiraho, kuko ngo niba barashoboye kwizamura kandi bari bafite byinshi bibavunnye na buri munyarwanda wese yabisobora.
Ati “Ubutumwa bwo kwigiraho natanga ni uko buri muntu kugirango abashe gutera imbere ni uko yahinduramo ibibazo amahirwe, igihe hari ikibazo umuntu akarwana no kwishakamo igisubizo, aba bapfakazi ni urugero rwiza rw’uko bishoboka”.
Ishyirahamwe DUHOZANYE ryavutse mu 1994 mu kwezi kwa 11, ubu rigeze ku banyamuryango 1359, naho abagenerwabikorwa bose hamwe bakaba barenga 3700.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba babyeyi bagaragaje imbaraga n’umurava mu kwikemurira ibibazo ni icyitegererezo kuri benshi