Murundi: Imyaka 20 yo kwibohora ngo isanze batakibona mu ndorerwamo z’amoko

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ngo bashimishijwe n’uko bimakaje gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho gukomeza kwibona mu ndorerwamo z’amoko.

Igikombe cyari hagati y’amoko y’Abahutu n’abatutsi cyari kirekire kandi ari kinini, ku buryo bitari byoroshye ko umuntu yagisimbuka ariko ubu ngo cyaratinzwe; nk’uko Birasa Faustin wo muri uwo murenge abivuga.

Yongeraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikirangira nta muntu wakekaga ko abishe n’abiciwe bakongera kubana, akavuga ko kuba muri iki gihe Abanyarwanda babanye mu mahoro ari nk’igitangaza cy’Imana, ari na ho ahera avuga ko bigaragaza ko ubuyobozi buriho mu Rwanda bwashyizweho n’Imana.

Ati “Ntabwo twari tuzi ko Umuhutu n’Umututsi babana ngo basangire, baryamane, bave inda imwe nk’uko byari bisanzwe, ariko ubu turi muri Ndi Umunyarwanda. Ibi rero ni ibitangaza, ngira ngo iyi Leta yazanywe n’Imana”.

Abaturage bo mu murenge wa Murundi ngo nta mwanya bafite w'inzangano zishingiye ku moko, ikibashishikaje ngo ni ugukorera hamwe biteza imbere.
Abaturage bo mu murenge wa Murundi ngo nta mwanya bafite w’inzangano zishingiye ku moko, ikibashishikaje ngo ni ugukorera hamwe biteza imbere.

Igice kimwe cy’umurenge wa Murundi ngo cyahoze ari ishyamba kigaragaramo inyamaswa za parike y’Akagera gusa, ariko mu myaka 19 kimaze gituwe ibikorwa by’iterambere bimaze kuhagera ngo ni ikimetso kigaragaza ukwibohora kw’Abanyarwanda nk’uko abahatuye babivuga. Abatuye muri aka gace bakihatura ngo babaga muri shitingi bazivamo bajya muri Nyakatsi, ariko kugeza ubu batuye mu mazu meza.

Kuri ibi haniyongeraho kuba baregerejwe ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, amashuri ikigo nderabuzima n’imihanda, ku buryo ngo habaye nyabagendwa kandi mu myaka igera kuri 19 hari mu ishyamba nk’uko abahatuye babivuga.

Ibi ngo ni ikigaragaza ukwibohora n’imiyoborere myiza nk’uko Birindwa abivuga agira ati “Ntawatekerezaga ko ahantu nk’aha hagera amashanyarazi, amashuri n’ikigo nderabuzima, twaribohoye pe!”.

Aba baturage bavuga ko urugendo rwa bo rwo kwibohora ruri mu nzego zitandukanye kuko abagore ngo bafungutse mu mitwe ubu bakaba baramaze gusobanukirwa n’akamaro k’umurimo, ariko by’umwihariko bakishimira kuba barahawe ijambo aho umugore na we kugeza ubu ashobora gutanga ibitekerezo byubaka no kujya inama nk’uko Agnes Umutoni abivuga.

N'ubwo hahoze ari mu ishyamba ubu haragera amashanyarazi.
N’ubwo hahoze ari mu ishyamba ubu haragera amashanyarazi.

Aba baturage banavuga ko mbere babikaga amafaranga mu bimuga n’amahembe, ayo mafaranga akagirira akamaro nyirayo wenyine cyangwa se ntakamugirire kubera ibibazo by’ubujiji. Iby’icyo gihe ngo bitandukanye n’ubu kuko noneho basigaye babika amafaranga muri SACCO, kandi akagirira akamaro abaturage bose muri rusange kuko ngo iyo umuntu agiye kurara inzara ahita asimbukira kuri SACCO bakamuguriza.

Abatuye mu murenge wa Murundi cyane cyane abageze mu zabukuru bavuga ko n’ubwo u Rwanda rwibohoye hari Abanyarwanda benshi bagifite ibikomere by’amateka kubera uburenganzira bagiye bavutswa cyane cyane ubwo kwiga.

Aha ni ho bahera bavuga ko abakiri bato bakwiye gushyira hamwe bagaharanira ko u Rwanda rutazasubira na rimwe mu mateka mabi rwanyuzemo, bityo ntihazagire undi Munyarwanda uvutswa uburenganzira ubwo ari bwo bwose yemererwa n’amategeko, nk’uko Birasa akomeza abivuga.

Aha aba baturage barafatanya mu muganda wo kubakira bagenzi ba bo birukanywe muri Tanzaniya.
Aha aba baturage barafatanya mu muganda wo kubakira bagenzi ba bo birukanywe muri Tanzaniya.

Ati “Iki gihugu gisenyuka cyashenywe n’urubyiruko kuko ari rwo rwari rufite imbaraga. Urubyiruko nirutagira amacakubiri, nta muntu uzabameneramo. Hatazagira rero uwongera kuduca mu nkokora ngo yongere adutware igihugu mwokabyara mwe! Ni urubyiruko nsaba imbabazi”.

Abatuye mu murenge wa Murundi ngo bakorera hamwe muri gahunda zitandukanye nk’amatsinda yo kwiteza imbere n’ibikorwa by’umuganda batitaye ku moko. N’ubwo hari ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho, bavuga ko inzira yo kwibohora igikomeje kuko icyahesha ishema u Rwanda n’abanyarwanda ari uko buri munyarwanda yatera imbere, bityo gutegera amaboko ibihugu by’amahanga bigacika i Rwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo ni byiza cyane mutahirize umugozi umwe mwubake ubunyarwanda kandi mwamagane ushaka kuyabagaruramo muharanire inyungu zigihugu cyanyu.

Ashile yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

ubu mu rwanda twavuye mu bya moko , uwaba akibitsimbarayeho uwo aracyari muri analogue

murundi yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka