Ububiligi nibwo bwa nyuma bwabonye itike ya ¼ nyuma yo gutsinda USA

Ikipe y’Ububiligi niyo yabaye iya nyuma mu kubona itike a ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi, ubwo yasezereraga Reta zunze ubumwe za Amerika mu mukino 1/8 wamaze iminota 120 ku wa kabiri tariki ya 1/7/2014.

Ububiligi bwari bwaregukanye umwanya wa mbere mu itsinda, bwahabwaga amahirwe yo gusezerera Reta zunze ubumwe za Amerika yari yarabaye iya kabiri mu itsinda, ariko n’ubwo byabaye byasabye iminota y’inyongera, kuko iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa.

Ibitego bya Kevin de Bruyne ku munota wa 93 na Romelu Lukaku ku munota wa 105 nibyo byahesheje Ububiligi kuguma mu makipe umunani azakina ¼ cy’irangiza.

Romelu Lukaku winjiye mu kibuga asimbura niwe wahesheje intsinzi Ububiligi imbere ya USA.
Romelu Lukaku winjiye mu kibuga asimbura niwe wahesheje intsinzi Ububiligi imbere ya USA.

N’ubwo ku munota wa 107 Julian Green yishyuyemo igitego kimwe, ntacyo cyamariye Reta zunze ubumwe za Amerika, ahubwo yakomeje gusatirwa ariko umunyezamu wayo Tim Howard akora akazi ko gukuramo imipira ikomeye ariko ntiyabashije kubuza ikipe ye gusezererwa.

Muri ¼ cy’irangiza Ububiligi buzakina na Argentine yasezereye Ubusuwisi bigoranye cyane

Umukino w’Ububiligi na Reta zunze ubumwe za Amerika wabanjirjwe n’uwahuje Argentine n’Ubusuwisi, umukino wari ukomeye cyane kandi irimo ishyaka ku mpande zombi.

Lionel Messi, umukinnyi ngenderwaho afatanyije an Angel Di Maria, bakomeje guteza ibibazo ku izamu ry’Ubusuwisi ariko ba myugariro n’umunyezamu wayo bitwara neza, ariko kandi, iyobowe na Xherdan Shaqiri, U Busuwisi nabwo bwanyuzagamo bugasatira cyane ariko ibitego birabura kugeza ku munota wa 90.

Messi wagoye cyane Ubusuwisi, azakurikizaho guhangana n'Ababiligi.
Messi wagoye cyane Ubusuwisi, azakurikizaho guhangana n’Ababiligi.

Iminota y’inyongera 30, yagaragazaga ko Argentine ishobora gutsinda ku buryo bworoshye kuko ikipe y’Ubusuwisi yari yasubiye inyuma kugarira cyane ariko ibitego byakomeje kubura.

Habura iminota itatu gusa ngo hitabazwe za penaliti, ku munota wa 117, Lionel Messi wari wakomeje kubuza amahoro abakina inyuma b’Ubusuwisi yafashe umupira wenyine acenga ba myugariro b’Ubusuwisi maze aha umupira mwiza Angel Di Maria wahise awerekaza mu ncundura ari nako umukino warangiye.

Ubusuwisi burataha, naho Argentine yerekeza muri ¼ cy’irangiza aho izahurira n’Ububiligi ku wa gatandatu tariki ya 5/7/2014, bikaba ari ubwa mbere mu mateka y’igikombe cy’isi amakipe yose uko ari umunani yayoboye itsinda yari arimo abashije kugera muri ¼ nta n’imwe ivuyemo.

Messi na Di Maria bishimira igitego bombi bakoreye cyane.
Messi na Di Maria bishimira igitego bombi bakoreye cyane.

Amakipe yose yafashe ikiruhuko kuri uyu wa gatatu ndetse no ku wa kane, azazasubukura irushanwa ku wa gatanu tariki ya 4/7/2014 ubwo hazatangira imikino ya ¼ cy’irangiza hakazabanza umukino w’Ubufaransa n’Ubudage saa kumi n’ebyiri, naho saa yine Brazil ikazakina na Colombia.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka