‘National Prayer Breakfast’ ya mbere yitabiriwe n’abantu 18, menya amateka y’iki gikorwa
Buri mwaka abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abanyamadini, abikorera n’abandi, bateranira hamwe mu gikorwa cyo gusengera Igihugu kizwi nka (National Prayer Breakfast), binyuze mu muryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi (Instilling Godly values and Leadership). Bwa mbere iri sengesho riba hari mu 1995 ryitabirwa n’abatarenga 18, none ubu basaga 250.

Hanategurwa ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera Igihugu n’abayobozi bacyo mu nzego zitandukanye, bashimira Imana ku byagezweho, kuyiragiza imigambi yose y’Igihugu no kwiga ku nyigisho z’ijambo ry’Imana ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza, baharanira ko u Rwanda ruhora ari Igihugu cyubaha Imana, gitera imbere kandi Imana ihora yishimira.
Ubwo bateraniraga mu mashengesho ngarukamwaka azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ kuri iki cyumweru, ubuyobozi bwa Rwanda Leaders Fellowship bwagaragaje ko ari ku nshuro ya 30 iki gikorwa kirimo kuba, kuko bwa mbere bahura byari tariki ya 1 Nzeri 1995.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango barimo Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, yavuze ko muri iyi myaka 30 Imana yabaye iyo kwizerwa ku buryo butangaje.
Ati “Imana yumvise gusenga kwacu turi amahoro, si ku bw’imbaraga zacu, kuko Imana ni yo idutera gukunda no gukora ibyo yishimira. National Prayer Breakfast ya mbere yabaye mu 1995, twari dufite abatumirwa 18 ni bo babashije guterana icyo gihe, ubu namwe nimurebe uko tungana. Tumaze gutegura kuva icyo gihe hafi Prayer Breakfast 360, Imana yabaye iyo kwizerwa iduha gutegura ibikorwa kandi mwese nk’abayobozi mwabigizemo uruhare turabibashimiye."

Ubuyobozi bwa Rwanda Leadership Fellowsip, buvuga ko kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi, bisaba guhozaho kuko umusaruro ugaragarira mu mahitamo abantu bakora.
Ndahiro ati “Inyigisho zitangwa muri aya masengesho zunganira cyane imiyoborere myiza twifuza mu ngo zacu, mu kazi ndetse n’aho dutuye mu miryango. By’umwihariko turashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu, mwarakoze kubana natwe muri uru rugendo, mwatubereye umujyanama w’agaciro muri iyi myaka yose, kandi umusaruro twagiye dukura mu nama mwagiye mutugira zagize umumaro, bikaduha imbaraga zo gukomeza gutera imbere.”
Amasengesho ya National Prayer Breakfast abaye mu gihe mu nsengero hirya no hino mu gihugu bari mu gikorwa cya Rwanda Shima Imana, hagamijwe gufatanyiriza hamwe gushima Imana uburyo yabanye n’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikabaha ubuyobozi bwiza bwabarangaje imbere mu kwiyubakira Igihugu kirangwa n’amahoro, umutekano, imiyoborere myiza n’iterambere.
National Prayer Breakfast y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Umurage wacu, kubaka umuryango mwiza kandi utekanye”.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|