Abagore ntibahawe agaciro, ahubwo barasukuwe karagaragara - Perezida Kagame

Abagore ngo ntibagomba kuvuga ko bahawe agaciro kuko bagasanganwe, ahubwo ngo Leta yashyizeho gahunda zituma bacya, ka gaciro gatangira kugaragara, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabibamenyesheje mu birori bateguye byo gushima ingabo zabohoye u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yiyamye abashaka kwiha agaciro gasumbye ak’abandi; ahamagarira Abanyarwanda gukorera igihugu cyabo bakirinda agasuzuguro k’amahanga, ndetse haba hari ibitagenda neza bagatinyuka kubivuga.

Umukuru w’igihugu yamenyesheje abagore baje i Kigali kumushimira hamwe n’Ingabo z’igihugu abereye Umugaba w’ikirenga, ko agaciro bahora bashima ko bahawe n’Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bagasanganwe nk’uko ibuye ry’agaciro iyo rigicukurwa riba rimeze iyo ritarakurwaho igitaka.

Perezida Kagame yari umutumirwa mukuru mu gikorwa abagore mu gihugu bakoze, cyo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda.
Perezida Kagame yari umutumirwa mukuru mu gikorwa abagore mu gihugu bakoze, cyo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda.

“Ntabwo twahaye abagore agaciro baragasanganwe; icyo twakoze ni ukumenya ko ibuye ry’agaciro iyo rigicukurwa riba rifite ka gaciro, tukarihanagura rigashashagira”, nk’uko Perezida Kagame yakomeje asaba abagore ubwabo, n’Abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu kwihesha agaciro, aho kugira ngo amahanga ajye abasuzugura kubera gutungwa n’inkunga.

Yanamenyesheje ko abanyagihugu bameze nk’abagize umuryango muto w’abantu, ku buryo ngo ugize igikorwa cyiza kigirira uwo muryango akamaro; ndetse n’ukoze ikibi kigira ingaruka mbi kuri uwo muryango; kubw’iyo mpamvu akaba yihanije umuntu wese wakwiha “kwishyira hejuru” avuga ko bitazamuhira.

Perezida Kagame kandi yanenze abantu badatinyuka gutanga inama zubaka igihugu cyane cyane iyo ari ukunenga ibitagenda neza; aho agira ati: “Waba waratinyutse urugamba wasigamo ubuzima, ugatinya kunenga! Jye mbona ko atari ugutinya kunenga ahubwo hari ikindi kibi umuntu aba agamije”.

Abagore bahagarariye abandi mu gihugu bari babukereye baje gushimira Umukuru w'Igihugu n'Ingabo zabohoye u Rwanda.
Abagore bahagarariye abandi mu gihugu bari babukereye baje gushimira Umukuru w’Igihugu n’Ingabo zabohoye u Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki 06/7/2014, inama nkuru y’abagore (CNF) yashimiye Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ku butegetsi buzwiho kuba bwararanzwe n’amacakubiri n’ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; ndetse n’ingabo z’u Rwanda zemeye gutanga ubuzima bwazo.

Abagore mu gihugu batanze miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda, yo gutanga amazi meza, amashanyarazi n’inka zikamirwa abamugariye ku rugamba; kandi ngo icyo gikorwa cyo gushyigikira ingabo zatanze ubuzima bwazo kizakomeza, nk’uko Perezida w’Inama y’igihugu y’abagore, Mukasine Beatrice yabimenyesheje.

Kayitesi Immaculée, ndetse n’abandi bagore babashije kugera ku ishoramari rihambaye bahereye kuri duke, ashimira Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame agira ati: “Igishoro cya mbere si amafaranga cyangwa ingwate, ahubwo ni umutekano uduha gutekereza duhabwa n’ingabo z’u Rwanda”.

Perezida Kagame yahawe igihembo n'ababyeyi b'u Rwanda, kuko yayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Perezida Kagame yahawe igihembo n’ababyeyi b’u Rwanda, kuko yayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yasabye abagore n’Abanyarwanda muri rusange, kutumva ko abamugariye ku rugamba ari bo bakwiye gushimirwa no gushyigikirwa bonyine, kuko ngo hari n’ababaye incike, abapfakazi n’abandi bagomba gutekerezwaho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

gewe ndi muri tanzania ariko ibikorwa byizongabo nibyo gushimirwa muzehe ntako atagira!

NITWA OSCAR yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

abagore bari bafite agaciro ariko barakambuye muzehe icyo yakoze ni ukubasubiza icyo bari bambuwe, kumushira ningenzi kuko abari nabategarugori ninkurumuri rwari rwarazimijwe mugihugu , president aronger ararwatsa duharanira ko rero rutazongera kuzima

karenzi yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

Turashimira izo ntwari,zatumye n’umugore agira agaciro mu gihugu cy’URWANDA Imana ibashyigigire.

abc yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka