Urubyiruko rwo muri EAC rwasabwe kurwanya Jenoside n’uburyo bwose bukoreshwa mu kuyipfobya

Urubyiruko rutandukanye rwaturutse muri za kaminuza zo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) rurasabwa kurwanya Jenoside n’uburyo bwose bukoreshwa mu kuyipfobya.

Ibi uru rubyiruko rwabisabwe kuri uyu wa kane tariki 3 Nyakanga 2014, aho rwari ruteraniye mu nama iri kubera mu kigo cya gisirikare giherereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Ibyo iyi nama yari igamije ahanini ni ukuganira n’uru rubyiruko ku ngaruka za Jenoside, gutegura ejo hazaza h’ibihugu bigize aka karere ka Afurika y’uburasirazuba, kumenya uruhare rw’urubyiruko mu kwirinda no kurwanya ko Jenoside yakongera kubaho no kwamaganira hamwe uburyo bwose bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo; uburyo butandukanye bwo gupfobya no guhakana Jenoside bigizwemo uruhare n’abanyepolitiki ndetse n’itangazamakuru, igisobanuro cyo kwibuka, uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya Jenoside ndetse n’akamaro ko gutanga ubuhamya ku barokotse hagamijwe kurwanya Jenoside.

Abanyeshuri bahagarariye abandi muri za kaminuza zo muri EAC bakurikira ibiganiro ku kurwanya Jenoside.
Abanyeshuri bahagarariye abandi muri za kaminuza zo muri EAC bakurikira ibiganiro ku kurwanya Jenoside.

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), Milindi Jean de Dieu, yavuze ko icyo bifuza ari uko uru rubyiruko rwaturutse muri za kaminuza zo mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’iburasirazuba, rwajya kuba abambasaderi mu bihugu byabo bakavugisha ukuri ku byabaye mu Rwanda, bakanasangiza bagenzi babo ku buhamya bakuye muri iyi nama kuri Jenoside yabaye mu Rwanda.

Ati: “Twebwe nk’urubyiruko rw’u Rwanda, dukwiye kwereka urundi rubyiruko rw’amahanga ko ari ngombwa kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside, bakamenya amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Bamwe mu rubyiruko rwaje ruhagarariye urundi, nabo bemeza ko bakwiye kurwanya abagipfobya Jenoside, bakavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo Jenoside itazongera kuba ukundi haba muri Afurika ndetse no ku isi hose.

Iyi nama yasojwe uru rubyiruko rwerekwa filimi ivuga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ndetse runatekererezwa muri make inzira n’uburyo bwakoreshejwe kugira ngo Jenoside ibashe guhagarikwa.
Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango wa AERG na Dukundane Family ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Urubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama rugera ku 156 ni uruhagarariye abandi banyeshuli muri za kaminuza zibarizwa mu bihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari aribyo; Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzaniya na Kenya.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turwanye jenoside aho turi hose tuyikumire itaraba kandi duharanire kubaka abo yashenye

merinda yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka