Turisuzugura nyamara dushoboye, twanga inshingano nyamara ari twe ingaruka zigeraho - Kagame
Mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kwiyemeza inshingano zo gukorera ibihugu byabo badatinya kandi batisuzugura, kuko ngo ingaruka zirimo ubukene no guteshwa agaciro ari bo zigeraho.
Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, imyiyereko y’abagize inzego zishinzwe umutekano zabohoye igihugu, ndetse n’abanyamahanga barimo abakuru b’ibihugu by’Afurika; Perezida Kagame yavuze ko nta bundi buryo amahanga yaha icyubahiro Abanyafurika, bo ubwabo batacyihesheje mu gukorana umurava batisuzugura.

Ati: “Twisuzugura nyamara turi abantu bashoboye, twanga kwigerekaho inshingano nyamara ari twe twishyura ingaruka; nta gaciro kari mu gutekereza gutya; niba rero dukomeje uru rugamba rwo kwibohora, nta mpamvu yo gutinya ibihe bizaza”.
“Intamabara zo kwibohora zabaye mu bindi bice bya Afurika twazibonyemo amasomo n’ibibazo bisa n’ibyacu. Abakurambere barwaniye ubwigenge bagize uburakari bufite ishingiro, bitewe n’ubukuroni, ivanguramoko n’ibindi bikorwa by’akarengane”, nk’uko Perezida Kagame yakomeje asaba abantu kugira ishyaka n’umurava nk’ibyabo.

Umukuru w’igihugu yasabye Abanyarwanda n’abaje kwifatanya nabo kurangwa n’ubumwe, kuko ngo iyo abantu badashyize hamwe bituma kwibohora, demokarasi n’iterambere bitagerwaho; kandi ngo kuba amahanga agerageza gucamo ibice umugabane wa Afurika, nta mpamvu yo guhora umuntu ko atashoboye guhuza abitandukanya.
Perezida Kagame ati: “Twe mu Rwanda umugambi wo kurwanya amacakubiri nturahinduka, ndetse nta n’ubwo uteze guhinduka. Niwo uzakomeza gushingirwaho mu kubaka inzego zose z’igihugu, n’ubwo inzira ikiri ndende”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibimaze kugerwaho bishingiye kubyo Abanyarwanda batakaje, aho ngo buri muryango w’Abanyarwanda wabuze byinshi; ariko ko urugamba rwo guharanira iterambere n’imibereho myiza by’abaturage rukomeje, akaba yashimiye Ingabo na Polisi bashyizeho ibihe bise ‘Army week na Police week’.
Perezida w’igihugu cya Kenya, akaba ari nawe kuri ubu uyoboye umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta wari mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru yo kwibohora; yasabye imbabazi z’uko akarere u Rwanda rurimo katihutiye gutabara Abanyarwanda, ubwo bicwaga muri 1994.

Umukuru wa Kenya yavuze ko ntacyo umuntu yahindura ku byabaye, ahubwo noneho ngo hagomba gufatwa ingamba z’ubufatanye mu gucunga umutekano, gukumira ivangura n’imvururu, ndetse no gukomeza ibyagezweho mu iterambere ryi’akarere, nk’uko ngo byatangiriye ku ikurwaho ry’imipaka, guhahirana no gushyiraho ibikorwaremezo byateza imbere EAC.
Mu bakuru b’ibihugu n’abandi bantu bakomeye baje kwifatanya n’Abanyarwanda; hari Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ushimirwa kuba yaragize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda; uwa Sudani y’epfo, Salva Kiir; uwa Kenya Uhuru Kenyatta, Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Prosper Bazombanza, Umupfakazi w’uwaharaniye kwigenga kwa Tanzania, Mama Maria Nyerere n’abandi.
Andi mafoto ajyanye n’ibirori byo kwibohora











Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
urwanda nigihugu cyatubyaye ntampamvu yokwisuzugura cyagwa kugisuzuguza uwifuza guhemukira urwanda nawe ntamahoro azagirwa mubuzimabwe kuko ntamaraso dushakako yonjyera kumeneka mugihugu cyacu njyewe ndumunyarwanda nkaba ntuye mubudage murakoze
dukomeze kuryoherwa nibyiza byo kwibohora kandi dushimira izi ngabo za APR zadukuye mu kaga ubu tukaba dukeye ku maso
erega Kagame ndetse nabandi bayobozi bahora batwigisha umuco wo kwigira kandi mugihe abanyarwanda twabishyize mu mitwe yacu ntakizatubuza kwiteza imbere kandi mu muco ugaragza ko dushoboye njye nabiboney kuri cya kigega cy’agaciro development fund ukuntu buri munyarwanda wese yagize uruhare ndetse bikanatanga umusauro, nidushyira hamwe ntakizatubuza gutera imbere.
kwibohora ni uguhozaho nubwo twavuye mu ntambara y;amasasu igisigaye ni ukwibohora ku bukene
nkunda cyane inama za president ukuntu uba wumva ari nkinama umubyeyi agira umubyeyi zivuye kundiba yumutima aba agira abanyarwanda , ninaho ikizere afitiwe nabanyarwanda kiva, kandi ntiduteze narimwe icyo kizere kuzagishyira hasi
president aravuga ukuri twanga insnhingano kandi mubyukuri ingaruka aritwe zizagarukaho, ukuntu president ahora atugira inama nziza gusa ariko bamwe ntituzumva kubera imyijima ikiri mumitima yacu. gusa nkunda ko president wacu adacika intege inama ze nziza aziguhozaho