Nyamagabe: Aracyekwaho kwiba imiti n’ibikoresho mu bitaro akoramo

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka yo mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umusore witwa Niyonzima Dominique usanzwe akora ku bitaro bya Kigeme muri serivisi yo gupima ibizamini (laboratoire), akekwaho kwiba ibikoresho n’imiti byifashishwa mu gukora ibizamini binyuranye ku barwayi bagana ibyo bitaro.

Uyu musore yatawe muri yombi nyuma y’uko hamaze igihe mu bubiko bw’imiti (pharmacie) bavuga ko muri serivisi yo gupima ibizamini hajyayo ibikoresho n’imiti byinshi ibitaro bigatangira gukurikirana impamvu yabyo, hakaza kumenyekana ko mu rugo rw’uyu musore hari bimwe muri ibyo bikoresho bityo bakifashisha polisi bakajya gusaka iwe bakabihasanga, nk’uko umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme, Dr Munezero Eric abitangaza.

Akomeza avuga ko imiti n’ibikoresho uyu Niyonzima yafatanywe bifite agaciro karenga amafaranga ibihumbi 250 ariko bikaba bitoroshye kumenya ibyo yaba yaratwaye kuko hari amakuru avuga ko yajyaga atwara iwe bike bike byamara kugwira akabijyana, akongera agatangira gutyo gutyo.

Ati “Tugereranyije ubu birasaga ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda ariko kubera ko twamenye ayo makuru ko yazanaga ibintu byaba byinshi akabitwara, akajyenda abitwara buke buke byaba byinshi akabijyana, kugeza ubu ntabwo twamenya mu by’ukuri agaciro nyir’izina k’ibyo yatwaye byose kuko ibigaragara ni ibyo yafatanywe iwe”.

Uretse kuba yafatanywe imwe mu miti n’ibikoresho byo muri serivisi yakoragamo, uyu musore yanafatanywe kashi y’ibitaro bikekwa ko yaba ari iyo yakoresheje ku giti cye kuko ibitaro byo bitigeze bibura kashi, nk’uko Umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme akomeza abivuga.

Ubwo Kigali Today yamusangaga kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka tariki ya 05/07/2014, Niyonzima yanze kugira icyo atangaza ku byaha akekwaho.

Nyamara ariko umuvugizi wa Polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu ntara y’amajyepfo Chief Superintendent Gashagaza Hubert, atangaza ko uyu musore yemera ibyaha aregwa bityo polisi ikaba iri gukora akazi kayo ko kuzuza dosiye ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha nabwo bugomba kumugeza mu rukiko narwo rugafata imyanzuro imukwiriye.

Ati “Imiti arayemera no mu nyandiko yifatira yemeye ko iyo miti yayivanye hariya ko yayitwaye, nibyo banamusanganye na kashi y’ibitaro y’impimbano yari yarakoze ihwanye na kashi y’aho akorera. Kugeza ubu ngubu ibyaha akekwaho arabyemera ndumva nta kibazo na kimwe kirimo”, CSP Gashagaza.

Chief Superintendent Gashagaza Hubert akomeza yibutsa abantu bafite inshingano kutiba umutungo wa leta kuko byanze bikunze bazakurikiranywa. Niyonzima yari amaze igihe gisaga umwaka umwe akora mu bitaro bya Kigeme.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka