Muhanga: Barishimira ibyo bagezeho mu myaka 20 ishize bibohoye

Abatuye akarere ka Muhanga barishimira byinshi bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, bamwe bakaba bahamya ko imiyoborere myiza yatumye bava mu bukene bakiteza imbere.

Nk’uko umuyobozi wa koperative KIABER ihinga umuceli n’ibigoli, mu karere ka Muhanga abivuga, ngo we n’abo bakorana bari abakene b’ikitegererezo mu karere kose, ubu bakaba bageze ku rwego rwo gushinga inganda zitunganya umusaruro wabo, “ibyo mvuga birivugira simpimba simbeshya, muzadusure murebe, harakabaho leta y’ubumwe, murakoze, murakarama”!

Koperative KIABER ihinga umuceri ngo imaze gukomera kubera inkunga ikesha leta y'ubumwe.
Koperative KIABER ihinga umuceri ngo imaze gukomera kubera inkunga ikesha leta y’ubumwe.

Ngezahoguhora Jean de Dieu we avuga ko ubu ageze ku rwego rwo kwigurira imodoka agendamo mu gihe yari mu cyiciro cy’abatindi nyakujya. Ati “nari umutindi nyakujya, ku buryo iyo bashyiraga mu byiciro abantu, iwacu nazaga nkurikiye umugore w’iwacu wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, ariko nagurijwe ibihumbi 50, mu budehe, nzamuka gahoro ubu ndi umukire”!

Ngezahoguhora avuga ko yari atuye mu nzu y’ibirere ariko ubu akaba atuye mu nzu nziza nk’iz’abandi bakomeye, kandi yarahereye ku busa, akaba avuga ko mu gihe atagiraga n’agashitu k’isambu, ubu amaze kugira ha (hegitari) esheshatu.

Abanyeshuri biga iby'ubumenyi ngiro bari baserukanye ibikoresho bibafasha mu gutanga serivisi.
Abanyeshuri biga iby’ubumenyi ngiro bari baserukanye ibikoresho bibafasha mu gutanga serivisi.

Yakomeje agira ati “icyo nshimira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, ni uko yampaye ingendo shuri zatumye ngera ku ntera ngezeho mbikesha guhinga urutoki, ubu nkaba ndi umwalimu mu buhinzi bw’urutoki”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, ashimira izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zagize uruhare rukomeye mu kubohoza u Rwanda tubona uyu munsi, aho taliki 07/04/1994, u Rwanda rwari ruguye mu icuraburindio rya jenoside, ariko nyuma y’iminsi 100 taliki 04/07/1994, ikaba nk’icyizere cyo kubaho kw’Umunyarwanda.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, umuyobozi w'ingabo, n'umuyobozi wa polisi mu karere ka Muhanga bari babukereye muri ibi birori.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, umuyobozi w’ingabo, n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Muhanga bari babukereye muri ibi birori.

Ati “niyo mpamvu rero navuga ngo insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibe koko isoko yo kwigira, bishatse kuvuka iki? Ni ighe cy’imiyoborere myiza yadukuye mu gihugu cy’amacakubiri”.

Mutakwasuku avuga ko kwibohora ku nshuro ya 20 ari ukurangiza urugendo rurerure, ariko ko ari ishuri ryiza ryo kwiga gukunda igihugu, hakurikijwe ubwitange bw’ingabo za FPR Inkotanyi, kuko nazo zagaragaje ubwitange, mu guhe bitari byoroshye ariko hakaba hari abari biyemeje kwitanga, baharanira ejo heza h’igihugu.

Abayobozi bakase gato y'imyaka 20 u Rwanda rwibohoye.
Abayobozi bakase gato y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye.

Mutakwasuku akavuga ko gukunda igihugu bigomba kujyana no guharanira inyungu rusange, kwihesha agaciro no kudategereza ak’imuhana kaza imvura ihise, ibi bigashingira ku kubaka imibereho myiza ya buri munyarwanda.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 20 u Rwanda rwibohoye, mu karere ka Muhanga byaranzwe n’akarasisi ku byiciro byinshi by’abakorera muri aka karere, imbyino n’imivugo birata ubutwari bw’ingabo z’igihugu, ndetse n’izo kwiteza imbere.

Akarasisi k'abamotari b'i Muhanga karanzwe n'ibyishimo biyereka kuri za moto zabo.
Akarasisi k’abamotari b’i Muhanga karanzwe n’ibyishimo biyereka kuri za moto zabo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahi tumaze kwigeza harashimishije kandi tuzakomerezaho ntituzasubira inyuma

mutaka yanditse ku itariki ya: 6-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka