Nyamagabe: Abacuruzi baremerewe no kwishyuzwa amafaranga menshi
Nyuma y’uko bimuwe mu isoko basanzwe bakoreramo kugira ngo ryubakwe mu buryo bugezweho, abacuruzi bakorera mu isoko rya Kabacuzi riri mu mujyi wa Nyamagabe baratangaza ko basabwa amafaranga arenze ayo bari basanzwe bishyura, bagasaba ko yagabanywa kugira ngo babashe kubona inyungu.
Bamwe mu bacururiza muri iri soko batangaza ko mbere bishyuraga umusoro w’akarere ungana n’amafaranga ibihumbi bitatu bakanishyura ubukode bw’ibihumbi bitatu ku kwezi, ariko ubu ayo mafaranga yariyongereye kuko ubu bakodesha ikibanza cy’undi muntu bishyura ibihumbi bitanu, bagasora ibihumbi bitatu by’akarere ndetse bakaniyishyurira ababakorera isuku n’abacunga umutekano.

Umwe muri bo aragira ati “aho twari turi hari make none hano yabaye menshi, dusorera nyiri hano twaje tugasorera n’akarere, tukihembera n’abazamu n’abakora amasuku byose byabaye amafaranga menshi cyane biratugoye”.
Uyu mucuruzi akomeza asaba ko ubuyobozi bw’akarere bwabafasha hakarebwa niba bishoboka ko nyir’ikibanza yagabanya amafaranga y’ubukode cyangwa akarere kakaba ariko kagabanya umusoro, bitaba ibyo bakaba babishyurira abazamu n’abakora amasuku.

Nshimiyimana Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe avuga ko nta misoro yigeze yongerwa, ahubwo ko kuba bifashisha ikibanza cy’umuntu ku giti cye kandi bagomba kumwishyura bishobora kuba aribyo bibangamiye abacuruzi, bakaba bagiye gushaka uburyo kubaka isoko rishya byakwihutishwa.
Ati “Turi kuvugana n’abikorera batsindiye kubaka isoko rishyashya kugira ngo bagire vuba (abacuruzi) bagaruke mu isoko rishya be gukomeza kuremererwa n’ubukode no kwishyura imisoro”.

Isoko rya Nyamagabe rigiye kubakwa mu buryo bugezweho n’abikorera bo muri aka karere dore ko aho u Rwanda rugeze basabwa kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu bafatanyije na Leta.
Ubu imirimo yo gutunganya ahagiye kubakwa isoko rishya mu mujyi wa Nyamagabe yaratangiye hasenywa iryari rihari.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|