Kamonyi: Ibikorwa by’iterambere bigaragara mu myaka 20 biratanga icyizere cy’ubuzima

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa kane tariki 3 Nyakanga 2014 yagaragaje impinduka zagaragaye mu iterambere ry’aka karere, ibyo kakabikesha imiyoborere myiza yaranze igihugu mu myaka 20 u Rwanda rwibohoye.

Mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye, abacana amashanyarazi mu karere ka Kamonyi bageze kuri 12% mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta mashanyarazi yaharangwaga. Ibi ngo byadindije byinshi mu iterambere kuko nta mushoramari witabiraga kuhakorera.

Ibigo by’amashuri yisumbuye bya Leta byavuye kuri kimwe bigera kuri 49. Abana benshi b’abahanga baburaga uko biga ariko kuri ubu ku bufatanye n’ababyeyi hubatswe amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Mu rwego rw’ubuzima, hashyizweho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ku buryo nta muturage ugiheranwa n’uburwayi. Abaturage bagejejweho amazi meza ku gipimo cya 70 %, ikindi umuyobozi yishimira n’uko abaturage bahinduye imyumvire bakaba basigaye bakorera ku ntego aribyo bita imihigo.

Umuyobozi w'akarere ka kamonyi, Rutsinga Jacques, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Umuyobozi w’akarere ka kamonyi, Rutsinga Jacques, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Akarere ka Kamonyi nk’agafite abaturage benshi batunzwe no gukora umwuga w’ubuhinzi, muri iyi myaka 20, abahinzi bahinduye imikorere. Gahunda yo guhuza ubutaka no gukorera mu bakoperative byabafashije kongera umusaruro, ndetse batangiye no guhingisha imashini.

Ngo intambwe imaze guterwa, Abanyakamonyi bayikesha Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoye igihugu zigakura Abanyarwanda mu butegetsi bubi bwabibye amacakubiri yabyaye Jenoside.

By’umwihariko, uyu muyobozi arashima imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibimaze kugerwaho birashimwa, ariko umuyobozi w’akarere ka Kamonyi aravuga ko urugamba rw’iterambere rukomeje, kuko hakiri ibigikenewe ngo gahunda ngari z’iterambere zigerweho.

Ngo hakenewe gukomeza kunoza imiturire, abaturage bose bagatura mu mijyi no mu midugudu, kongera abacana amashanyarazi no kugira abaturage benshi bakorera ku mihigo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mu gihe twibuka imyaka 20 tumaze twibohoye ni ngombwa ko dushimira ko imiyoborere myiza yageze hose kandi tugaharanira ko ikomeza gushinga imizi mu rwanda kugira turusheho kwibohora neza

kabarira yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

Kamonyi iri gutera imbere cyane kandi binagaragarira amaso ibyo ntabandi tubikesha usibye umugisha Imana yatwihereye yo kuyoborwa nabategetsi bakunda igihugu cyabo bakanagikorera.

Aliane yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

erega twigirire ikizere kuko ibyo tumaze kugeraho bigaragarira amaso cyeretse utareba cg udashaka kubireba ugiheranywe ni umwijima wa mbere yimyaka 20 igihugu kivuye mu icuraburinda, banyarwanda dukomeze twiteze imbere dufite ubuyobozi bwiza nidufatirane aya amahirwe

kirenga yanditse ku itariki ya: 4-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka