Gahogo: Abaturage baturiye uruganda rushya ibigori binuba ko rubabuza gusinzira
Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarucyamo ya gatatu mu kagali ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga binubira urusako rw’imashini ziswa ibigori rubabuza gusinzira ibi bikaba bimaze igihe kinini.
Izo mashini ziri mu ruganda ruherereye ku muhanda wa kaburimbo, urenze ku ishuri ry’imyuga rya ETEKA (Ecole Technique de Kabgayi) hafi ya sitasiyo ya lisansi ya GEMECA ku ruhande rw’iburyo uva mu mujyi wa Muhanga ugana i Kabgayi. Rukikijwe n’ingo zituwe n’abaturage bahamaze igihe kinini kandi bahatuye mbere y’urwo ruganda.
Aba baturage bavuga ko bamwe muri bo basigaye baryama kumanywa kubera ko rusaku rw’uru ruganda rubabuza amahwemo nijoro, kuko rurara rusya kugeza mu masaha ya mugitondo.

Kuri ubu, inyubako z’uru ruganda zikomeje kwagurwa zegera ingo z’aba baturage, bifuza kwimurwa cyangwa hagakoreshwa ubundi buryo butabahungabanyiriza umutekano cyane cyane mu masaha yo kuruhuka.
Ruberandinda Viateur, ariwe nyiri uru ruganda yadutangarije ko iki kibazo akizi ubu akaba ateganya kubakira imashini munsi y’ubutaka kugira ngo urusaku rwazo rwo kubangamira abaturanye nazo.
Uyu mucuruzi anavuga ko hari ibindi bibazo yagiye akemura mu rwego rwo guturana neza n’aba baturage, akaba ateganya no kurwagura aguze ubutaka bwa bamwe muri abo baturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste, we yadutangarije ko icyo kibazo cy’abaturage batigeze bakimugezaho ariko bakaba bagiye kugikurikirana kuko nta bikorwa bikwiye kubangamira abaturage kandi ko hari amategeko abigenga.
Kubirebana no kuba uruganda rwubatswe rwagati mu baturage, avuga ko urwo atari uruganda runini ko rufatwa nk’uruganda riciriritse bityo aho rukorera hakaba hadateye ikibazo igihe cyose nyirarwo yakubahiriza ibirebana no kutabangamira abaturanyi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|