Kwibohora ku nshuro ya 20 hirya no hino mu gihugu (amafoto)
Kuri uyu wa gatanu tariki 04/07/2014, u Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ubutegetsi bw’igitugu bagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Twabahitiyemo amafoto yerekana uko ibirori byifashe hirya no hino mu turere.

Abanyamusanze barishimira ko ibigo by’imari byabegereye.

Akarasisi k’abasirikare kuri stade ya Gisenyi.

Mu myaka 20 u Rwanda rwibohoye, ubuvuzi bwateye imbere.


Abanyarwanda kandi bishimiye ko bafite ingabo zirinze neza umutekano w’igihugu.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwibohora mu karere ka Musanze.

Uburezi bwateye imbere. Abana biga gukoresha mudasobwa kuva mu mashuri abanza.


Abagore bishimiye ko bahawe ijambo. Aha ni mu karere ka Musanze.

Aha ni mu karere ka Nyagatare.

Imirenge itandukanye mu karere ka Rwamagana yishimiye kwibohora.

Mu karere ka Huye, ingabo y’igihugu n’umufasha we bitabiriye ibirori byo kwibohora.

Abayobozi n’abaturage mu karere ka Burera mu birori byo kwibohora.

Mu karere ka Rwamagana, abanyamahanga bifatanyije n’Abanyarwanda mu birori byo kwibohora.

Mu karere ka Nyamasheke, nyuma y’ibirori bateguye bateze amatwi ijambo rya Perezida Kagame.

Mu karere ka Karongi ibirori byabereye mu murenge wa Murambi.

Aha ni mu karere ka Kamonyi.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ntako byasaga rwose uyu munsi twari tuwutegereje turi benshi , kandi wagenze neza twishimiye akarasisi kingabo zacu, mbega bayri biteye amabengeza ibi bitwereka uburyo igihugu kirinzwe bidasanzwe , natwe abanyarwanda dusabwe kwikorera ibyo turimo dukora nkibisanzwe kuko igihugu namahoro
twishimiye uko umunsi wagenze muri rusange! RDF nizo ngabo zikwiriye u Rwanda