Nyanza: Kwibohora ku nshuro ya 20 haturikijwe inzoga ya Champagne hanakatwa umugati w’isabukuru
Mu birori byo kwizihiza imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye ku rwego rw’akarere ka Nyanza haturikijwe inzoga yo mu bwoko bwa champagne ndetse hanakatwa umugati w’iyi sabukuru mu birori byabereye kuri Stade y’aka karere tariki 04/07/2014.
Ibi birori byabimburiwe n’akarasisi kakozwe n’inzego zitandukanye zirimo abikorera ku giti cyabo, abakozi b’ibigo bya leta, abanyeshuli b’ibigo by’amashuli atandukanye ndetse n’abakozi ku rwego rw’akarere ka Nyanza.

Muri uyu muhango humviswe ubuhamya bw’abaturage bamaze gutera imbere mu by’ubukungu babikesha ko u Rwanda rwibohoye ibyari inzitizi byose ku iterambere bifuzaga ariko bakazitirwa n’amateka ya mbere ya jenoside yatoneshaga bamwe agapyinagaza abandi.
Madamu Muhoza Egidia yatanze ubuhamya avuga ko iterambere afite nyuma ya jenoside atigeze arigira ngo nyamara jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yabaye afite imyaka 24 y’amavuko.
Yagize ati: “Ubu nyuma ya jenoside nashoboye kubaka amazu nyaturamo ntekanye ayandi ndayubaka ndayakodesha nshobora kwiteza imbere byose mbikesha umuryango wa FPR Inkotanyi kuko niyo yatangije urugamba rwo kwibohora”.

Hishimirwa ibi byose byagezweho mu bukungu, umutekano ndetse n’iterambere mu nzego zose haturikijwe inzoga yo mu bwoko bwa Champagne ndetse hanakatwa umugati w’isabukuru y’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.
Usibye kuba Abanyenyanza ubwabo bemeje ko buri wese hari aho amaze kwigeza kubera imiyoborere myiza hari ibyanemejwe na bamwe mu banyamahanga bitabiriye ibi birori byo kwibihora ku nshuro ya 20.
Bwana Kabayaba Razaro ukomoka muri komini Bugabira mu gihugu cy’u Burundi yavuze ko nasubira iwabo mu gihugu cy’u Burundi yihutira guhamya ibyo yasanze mu Rwanda akemeza ko ari igihugu kimaze kwiyubaka mu gihe kongera kwiyubaka kwacyo ngo byari nk’inzozi kuri bo.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Ku izina ry’abenegihugu bo muri Komini Bugabira aho nzoshikirayo ewe ndabivuze ubugira gatatu nzobamenyesha nti mu Rwanda ni powa”.
Iyi ntumwa y’umuyobozi wa Komini Bugabira utabashije we kwiyizira muri ibi birori yavuze ko aho yaje aturuka hose mu nzira yaje yibonera ibimenyetso by’intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
iki ni igihe cyo kwishimira ibyagezweho maze tugafata ingamba zihamye zo gukomeza gusigasira ibyagezweho
rwose dukwiye kubyishimira kuko nibyinshi tumaze kugeraho kuva imyaka 20 ishize tuvuye mu icuraburindi kandi twavanywemo nizamarere nyuma nabo kubura benshi muribo ariko bakumv ko hari impamvu ishobora gutuma banatanga ubuzima kandi bakigezeho
ukuntu akarere kacu karimo gutera imbere ntakuntu tutakwishimira icyatumye ibyo byose bigerwaho atari ukwibohora.
turishimira kwibohora kunshuro ya 20 dushima ingabo zabikoze"APR Inkotanyi" dukomereze aho ahasigaye turwane urugamba rw’iterambere.dushishikariza urubyiruko kugira ubutwari nkubwinkotanyi.
Songa mbereee Rwanda,We are together