Nyamasheke: Abaturage bishimiye kwizihiza umunsi wo kwibohora mu midugudu yabo

Mu gihe Abanyarwanda hirya no hino bizihizaga imyaka 20 ishize ingabo zahoze ari RPA zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abaturage bo karere ka Nyamasheke bahuriye mu midugudu yabo bahabwa ibiganiro ndetse baranasabana.

Mu midugudu abaturage bahabwaga ibiganiro ahenshi byavugaga ku kwibohora baganisha ku kwigira, aho wasangaga bababwira amateka mabi yaranze igihugu , bakongera kwibutswa isano basangiye nk’Abanyarwanda n’iterambere bagomba kugeraho bose ntawe usigaye.

Habimana Zabulon ni umukuru w’umudugudu wa Munini mu kagari ka Murambi mu murenge wa Rangiro, ni kure y’umuhanda wa kaburimbo mu birometero bisaga 20, hakikijwe n’amazi ndetse n’ishyamba rya Nyungwe, avuga ko abaturage ayobora bamaze gutera intambwe itazasubira inyuma. Ngo mu rwego rweo kwibohora nyakuri mu bukene nta muryango wo mu mudugudu ayobora udafite itungo kandi ko ibikorwa remezo byamaze kuhagera hafi ya byose.

Abaturage mu mudugudu wa Munini mu biganiro by'umunsi wo kwibohora.
Abaturage mu mudugudu wa Munini mu biganiro by’umunsi wo kwibohora.

Yagize ati “nitwe twibohoye nyakuri kuko tugeze kure mu iterambere, abaturage bose bahawe amatungo abandi bajyanwa muri VUP babona amafaranga atuma biteza imbere, abandi bagahabwa imirimo ituma babona agafaranga bakikenura, umuriro n’amazi byamaze kutugeraho ndetse n’umuhanda mwiza warakozwe, turacyatera imbere kandi twemeza ko uyu munsi ari umunsi abaturage bacu badashobora kwibagirwa”.

Habimana avuga ko ingabo za FPR zabakuye ahantu hakomeye mu bikorwa bibi bakorerwaga n’ingabo z’Abafaransa zari muri zone turquoise.

Muri uyu mudugudu abaturage bari batatse aho bakoreye ubusabane nk’ahari busabirwe umugeni banataha indangururamajwi bamaze kwigurira, bacinya umudiho.

Ucyuyimihigo Aminadabu ayobora umudugudu wa Nyarwungo mu murenge wa Rangiro, avuga ko uyu munsi ari uwo kwishima ku Banyarwanda bose kuko bazi aho bavuye, akishimira ko imyaka 20 ishize mu mudugudu we nta mukene usabiriza ukiharangwa.

Nyuma y'ibiganiro mu midugudu bakurikiranye ijambo rya Perezida Kagame kuri radiyo.
Nyuma y’ibiganiro mu midugudu bakurikiranye ijambo rya Perezida Kagame kuri radiyo.

Agira ati “turishimye kuko tuzi aho twavuye, amacakubiri yari yaratuzonze kandi n’ubukene butatworoheye, ubu tugeze ahantu hakomeye ku buryo budasubirwaho, twubakiye ku muco w’ubunyarwanda”.

Mu gihe ibi birori byizihizwaga mu midugudu abaturage bari bafite radiyo kugira ngo babashe gukurikirana bose hamwe ijambo ry’umukuru w’igihugu, bavugaga ko yabakuye ahantu hakomeye, akaba agikomeje kubayobora ku iterambere ry’igihugu mu bumwe n’ubwiyunge.

Ku rwego rw’akarere ibi birori byizihirijwe mu murenge wa Macuba.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka