Rwamagana: Hari ababona Leta y’u Rwanda igera ikirenge mu cy’Imana

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, umwe mu baturage b’akarere ka Rwamagana yavuze ko ibyiza Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yakoze nyuma yo guhagarika Jenoside no kubanisha neza Abanyarwanda bigatuma biteza imbere, ngo bituma abona ko igera ikirenge mu cy’Imana ngo kuko Imana itarobanura ku butoni kandi na Leta y’u Rwanda ikaba itavangura.

Muri ibi birori byabereye ku Kibuga cy’umupira cya Polisi mu karere ka Rwamagana, tariki ya 4/07/2014, abaturage babarirwa mu bihumbi, bagaragazaga ibyishimo batewe no kuba u Rwanda rwaribohoye ubutegetsi bw’ivangura, none bakaba babayeho neza mu bumwe n’iterambere kandi u Rwanda rukaba ruyobowe mu buryo buha amahirwe angana abenegihugu, nta vangura nk’uko byari bimeze mbere y’umwaka wa 1994.

Abanyeshuri n'ibigo bikora ibikorwa bitandukanye mu karere ka Rwamagana bakoze akarasisi ko kwishimira imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Abanyeshuri n’ibigo bikora ibikorwa bitandukanye mu karere ka Rwamagana bakoze akarasisi ko kwishimira imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Madamu Madeleine watanze ubuhamya yashimiye cyane uburyo Leta y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’iterambere rusange kuri bose ihereye ku burezi budaheza ku bana bose.

Aha yagaragaje ko mu gihe cye ubwo yigaga mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, ngo mu ishuri harangwaga ivangura ku buryo Abatutsi batemererwaga kwiga cyangwa ngo ugasanga barakorerwa ibikorwa by’iteshagaciro mu ishuri bigagamo.

Madamu Madeleine yongeyeho ko ubwe yifuje kwinjira mu gipolisi kugira ngo ajye gukorera igihugu ariko arabyangirwa ngo kuko yari Umututsi. Cyakora, ngo yishimira intambwe nziza u Rwanda rugezeho.

Madamu Madeleine yishimiye ibyiza leta y'u Rwanda ikora maze avuga ko 'igera ikirenge mu cy'Imana'.
Madamu Madeleine yishimiye ibyiza leta y’u Rwanda ikora maze avuga ko ’igera ikirenge mu cy’Imana’.

Madamu yagize ati “Ariko ubu umwana ariga akagera aho ashaka nta kibazo afite. Turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,yaduteje imbere. Turashimira Leta y’ubumwe rero itugejeje ahangaha muri iyi nshuro ya 20 twibohora twigira. Turabyishimiye rwose: Imana ishimwe cyane, Leta yacu iragera ikirenge mu cy’Imana… Imbere y’Imana turareshya n’imbere ya leta yacu turareshya.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, agaragaza ko mu gihe cy’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye, akarere ka Rwamagana kabashije gutera imbere mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ibikorwa by’iterambere binyuranye nk’imihanda ya kaburimbo, amatara amurikira imihanda n’ahantu rusange ndetse n’iterambere mu rwego rw’ubuhinzi ryatumye abaturage biteza imbere bifatika.

Umyobozi w'akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie (hagati) ndetse n'abayobozi b'Ingabo na Polisi bishimiye Ukwibohora k'u Rwanda ku nshuro ya 20.
Umyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie (hagati) ndetse n’abayobozi b’Ingabo na Polisi bishimiye Ukwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 20.

By’umwihariko mu Burezi, hishimirwa ko aka karere kabarura amashuri y’incuke agera ku 134, amashuri abanza agera kuri 56, amashuri yisumbuye atandukanye ndetse bwa mbere mu mateka y’akarere ka Rwamagana, hakaba haratangiye kugaragara amashuri yo ku rwego rwa Kaminuza.

Lt Colonel David Murenzi wari uhagarariye Ingabo muri ibi birori yashimiye abaturage kuba barafashije Ingabo kugera ku ntego zazo zo kubaka ubumwe mu Banyarwanda no kubafasha kwiteza imbere ubwabo, ari na byo byatumye u Rwanda rutera intambwe ishimishije; maze abasaba ko bakwiriye kurinda ibyiza u Rwanda rugezeho kugira ngo hatazagira ushaka kubisenya no kurusubiza aho rwavuye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ningombwa ko tuvuga ibyiza byurwand

tuta yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

Ubwo mukomeje kwigereranya n’Imana , muraza kubonana..cyeretse niba ari ya mana yanyu isanzwe(Ruremankwashi)!

Murakabije kweri!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

iyi leta yatubyaye bwa kabiri ntacyo twayinganya kandi turanayishimira ko mu guduteza imbere ikomeje

rukomeza yanditse ku itariki ya: 6-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka