Abana babiri bava inda imwe bitabye Imana barohamye mu mugezi wa Rusizi
Umwana w’imyaka 10 witwa Zobe Gentille na murumuna we Nshuti Fille w’imyaka 7 barohamye mu mugezi wa Rusizi ya mbere mu kagali Gahinga mu murenge wa Mururu ho mu karere ka Rusizi bahita bitaba Imana ahagana saa tanu n’igice zo kuwa 06/07/2014.
Aba bana ngo batoye utujerekani bagana kuri uwo mugezi dore ko bari bawuturiye cyane hanyuma umwe akajerekani ke karamucika kagwa mu mugezi ashaka kugakurikira ateye intambwe imwe ahita arohama, mugezi we yabonye umuvandimwe we arohamye nawe ashaka kumukurikira kugirango amukure mu mazi nawe ahita arohama.
Nyuma y’umwanya muto Abanyekongo bari bari hakurya y’umugezi nibo babonye abo bana bakirohama baza biruka kugirango barebe ko babaramira bitewe nuko nabo kubageraho byafashe akanya katari gato bahageze bahita bajya mu mazi ariko basanga abo bana barangije kwitaba Imana ari nako guhita bazamura imirambo yabo.

Ababyeyi b’aba bana batunguwe bikomeye n’urupfu rw’abana babo kuko ngo bari babasize mu rugo nk’uko bisanzwe kandi ngo ntibanakundaga kujya kuri uwo mugezi nubwo bawuturiye.
Umwe mu babyeyi b’aba bana yari ari mu rusengero mu gihe undi yari ageze Nyamagabe agana i Kigali, bavuga ko nta muntu wari watumye aba bana kuvoma nubwo bari bafite utujerekani.
Uyu mugezi wa Rusizi n’ikiyaga cya Kivu biri mu bikurura impfu nyishi mu karere ka Rusizi kuko nta minsi myinshi ishira utarumva inkuru y’umuntu wishwe n’umugezi cyangwa ikiyaga akenshi kandi izi mpanuka bikunze kwibasira abana bato.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|