Gakenke: Kwibohora ngo ni uguhitamo gukunda igihugu no kwishakamo ibisubizo
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ubutegetsi bw’igitugu bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gakenke ho ngo kwibohora kwiza ni uguhitamo gukunda igihugu bishakamo ibisubizo.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, mu ijambo yagejeje ku baturage batuye mu mirenge ya Nemba, Gakenke na Karambo mu muhango wabereye ku kibuga cy’umupira cya Nemba tariki 04/07/2014.

Nzamwita kandi yabwiye abaturage batuye muri iyo mirenge ko bidashoboka kwibohora mu gihe abantu bataragira ubumwe kuko kwibohora nyakuri ari ubumwe. Ati “nanone ariko ntitwakwibohora nyakuri nta bumwe dufite kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ari wo musingi w’ibyo dukora byose, ukaba umusingi w’amahoro ndetse n’iterambere”.
Abaturage banabwiwe ko ntawabura gushimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kubyo zaharaniye kandi bimwe bikaba bimaze no kugerwaho, kuko nk’akarere ka Gakenke by’umwihariko kafatwaga nka k’imisozi miremire katera cyane none bakaba bari mu turere dutatu tw’intangarugero mu gihugu ku bijyanye n’umusaruro ukomoka ku bigori n’ibishyimbo.

Uretse ibijyanye n’ubuhinzi abaturage baneretswe ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 20 igihugu kibohowe aho bagaragarijwe uburyo iterambere ryakataje mu mashuri, nyuma y’iyo myaka kandi hakaba nta muntu ukirembera mu rugo hamwe n’ibindi byinshi birimo uburyo umuriro w’amashanyarazi wabegerejwe.
Gilberte Mukakarisa wo murenge wa Nemba avuga ko ntawabura kwishimira umutekano bamaze kugeraho mu murenge wabo hamwe n’iterambere aho abaturage muri rusange ubona bafite isuku kandi buri umwe wese akaba ashishikajwe no gutera imbere ava aho yarari ajya imbere.

Ati “by’umwihariko ku giti cyanjye ubundi Jenoside iba nari mfite amashuri y’icyiciro cya Secondaire ariko kubera ubuyobozi bwiza twagejejweho no guha abagore ijambo no kubafasha kwiteza imbere nabashije gukomeza amashuri kandi ndi umugore ubu mfite icyiciro cya kaminuza nka ndi umuyobozi w’ikigo cy’amashuri”.
Antoine Bavukiyehe wo mu Murenge wa Nemba yemeza ko mbere yuko igihugu kibohorwa ubuhinzi bwari mu kajagari kuko abantu bahingaga nka bakurambere babo.

Ati “umusaruro wariyongereye kuko mbere twezaga agatoki katageze no ku biro cumi, tugahambiranya ibitoki bigeze kuri makumyabiri umuntu agashira ku mutwe, ariko uyu munsi no kwikorera kimwe ntibishoboka kuko gifite uburemere bugera hafi ku biro ijana umuntu umwe akaba atacyikorera ngo agishobore”.
Umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rubohowe wabimburiwe no gutaha ikiraro gihuza umurenge wa Nemba n’akagari ka Buranga cyagombaga gutwara amafaranga miliyoni 6 ariko ku bufatanye bw’abaturage ba Nemba cyuzuye gitwaye ibihumbi 400 gusa.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twaribihoye koko banyarwanda banyarwandakazi kandi ntawuzogera kutuzanamo amacakubiri kuko dufite ubuyobozi bwiza