Yacyuye abarenga 100 bari mu buhunzi nyuma yo gusanga mu Rwanda hari amahoro
Mukarugomwa Immaculee watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2011 agasanga hari ibitandukanye n’ibyo yigishijwe mu buhunzi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahise afata umwanzuro wo gufasha Abanyarwanda bari mu buhunzi gutaha.
Mukarugomwa utuye mu karere ka Rubavu avuga ko amaze gufasha Abanyarwanda barenga 100 gutaha mu gihugu cyabo akoresheje telefoni ye igendanwa aho yagiye abahamagara akabashishikariza gutaha, abandi akabayobora amayira yabafasha kugera mu gihugu cyabo.
Mukarugomwa Immaculee akiri mu buhunzi muri Kongo yari mu gace ka Shabunda ahitwa Ngoma, avuga ko mu mwaka wa 2011 aribwo yafashe umwanzuro wo kuza mu Rwanda asa n’uwiyahuye kubera uburyo bamubwiraga ko abageze mu Rwanda bashyirwa ku maradiyo bamara kuvuga bakicwa ariko ngo ageze mu Rwanda yatunguwe n’uburyo yakiriwe ndetse agafashwa kubaka ubuzima, agasanga igihugu cyamufashije kugira ubuzima no kubaho neza yakitura gucyura abandi banyarwanda bari mu buhunzi badafite amakuru y’ibikiberamo.

Nyuma yo kubyara inda yari yaravanye mu buhuzni yafashe umwanzuro wo gusubira gushaka umugabo we wari mu gisirikare cya FDLR mu mutwe w’intasi witwa CRAP, ndetse yiyemeza kujya gucyura umwana we yari yarasize mu mashyamba ya Kongo.
Kugira ngo agera ku mugabo we wari Kalehe, Mukarugomwa byamusabye ko anyura Bukavu anyura mu nzira zigoranye ndetse biba ngombwa ko abeshya abarwanyi ba FDLR asanze mu nzira ko mu Rwanda hamunaniye akaba asanze umugabo we ariko ahuye n’abarwanyi baziranye n’umugabo we ababwira ko aje kubashishikariza gutaha kuko yasanze mu Rwanda ari amahoro bitandukanye n’inyigisho bahabwa mu mashyamba.
Mukarugomwa ngo gusubira mu ishyamba byatumye abari mu buhunzi bibaza ku mibereho yo mu Rwanda kuko babonye yaracyeye bitandukanye n’abasanzwe mu buhuzni bavuga ko mu Rwanda abaho babayeho nabi, ababwira ko mu Rwanda umuntu ushoboye gukora atera imbere nabo babishatse bava mu buhunzi bakaza bagakora.
Nyuma yo gucyura umugabo we ngo Abanyarwanda benshi bari mu buhunzi baramwiyambaje ngo abafashe gutaha, ariko kubera ubushobozi bucye baba bafite bikaba ngombwa ko abahamagara akoresheje amafaranga kandi nabwo hagenda menshi. Nubwo avuga ko adashobora kumenya amazina yabo yacyuye ngo umubare urenga ijana, naho igikorwa cyo gushishikariza abantu gutaha yagihagaritse kubera uburyo kimuhenda.

Mu bo Mukarugomwa yacyuye harimo abasirikare n’abaturage basanzwe, akavuga ko imwe mu mbogamizi ikomeje gutuma abari mu mashyamba ya Kongo badataha ari ukutamenya amakuru y’ukuri, agasaba ko abafite ababo bari mu buhunzi kujya babahamagara babashishikariza gutaha, nkuko ibiganiro bica ku maradiyo bishishikariza Abanyarwanda gutaha bikwiye kongerwa kuko abari mu buhunzi babikurikirana.
Ati “iyo umuntu uri mu buhunzi yumvishe umuntu watashye avugira kuri radiyo bumva ko ibiganiro bahabwa by’uko abatashye bicwa ari ibinyoma nawe akagira akanyabugabo ko gutaha.”
Mukarugomwa avuga ko nyuma yo gutaha yashoboye kwiyubaka ndetse yibumbira mu mibimina bigurizanya ubu akaba akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
“Mu gihe gito gishize ntashye mbona ntacyo mbuze kuburyo nanjye ntanga inama ku bandi bataragera ku rwego ngezeho, mu Rwanda ni heza kuhakorera kandi dufite Leta yita ku baturage bayo”, Mukarugomwa.
Nubwo Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Kongo bakomeje gutaha umubare ukiri mu mashyamba uracyari munini kuko mu ibarurwa ryakozwe na Leta ya Kongo ifatanyije n’ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku mpunzi bagaragaje ko Abanyarwnada barenga ibihumbi 150 bakiri mu buhungiro mu gihugu cya Kongo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
u rwanda ntacyo warunganya kuko abaybobozi dufite bahora badushakira icyiza ngo tutazongera kubabara
Uyu mutegarugori akunda igihugu rwose, akwiye kugabirwa inka.
iki nikikobwa cyubutwari uyu muntu rwose abanye inyamibwa biriya buri wese uvuye muhungira nyuma yo gufata uko igihugu kimaze kumera naho kimaze kugera mwiterambere agasubirayo akazana abandi nkaba twaba rwose turi kugana heza cyane kandi burya umuntu mwasangiye ubuzima runaka kumubwira arakumva neza cyane
nibatahe ni amahoro
erega abari hanze bigishwa ibinyoma gusa kandi bakabwirwa ibihabanye ni ukuri gusa uyu mubyeyi yakoze igikorwa kiza kuko ubuhamya bwe ndabona bwaragaruye benshi nakomereze aho nabasigayeyo bose bazageraho bagaruke.