Kirehe: Ikamyo yikorera imizigo yavaga Tanzania ijya i Kigali yafatiwemo imifuka ine y’urumogi

Ikamyo yo mu bwoko bwa Volvo ifite plake za T257BRX yavaga mu gihugu cya Tanzania yerekeza mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali,yatahuwemo imifuka ine y’urumogi ipima hagati y’ibiro 150 na 200 ubwo yari igeze mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe kuri uyu wa gatanu tariki 4/7/2014.

Umutanzaniya wari utwaye iyi kamyo hamwe na kigingi we w’umusomariya bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri police station ya Kirehe.

Barthazar Paulo w’imyaka 29 umutanzaniya wari utwaye iyi kamyo ,hamwe na Kigingi we Adam Abdallah HUSSEIN w’imyaka 25 aho bafungiye kuri Police station ya Kirehe bemera icyaha bavuga ko bari barukuye muri Tanzania barujyana i Kigali.

Umushoferi ndetse na Komvuwayeri we bahise batabwa muri yombi na police ndetse n'ikamyo bari batwaye.
Umushoferi ndetse na Komvuwayeri we bahise batabwa muri yombi na police ndetse n’ikamyo bari batwaye.

Iyi modoka nkuko bitangwaza n’umuvugizi wa police y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, akaba n’umugenzacyaha S.S Nsengiyumva Benoit, ngo iyi modoka yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 04/07/2014 kubufatanye n’abaturage batanze amakuru kuri police.

Uyu muvugizi wa police akomeza avugako iyi mifuka y’urumogi bayisanze mubice bitandukanye by’iyi modoka aho bari bayihishe harimo mu gice cya Kabine yiyi modoka ,undi hejuru ya Kabine,no mu gitanda.

Police ikomeza itanga ubutumwa bukangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu batwara cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge ngo kuko byangiriza abantu barimo urubyiruko n’abana babo iyo babinyweye.

Ikamyo yatahuwemo urumogi isanzwe itwara imizigo iyikura Tanzaia iza mu Rwanda cg iyivana Rwanda ikayijyana Tanzania.
Ikamyo yatahuwemo urumogi isanzwe itwara imizigo iyikura Tanzaia iza mu Rwanda cg iyivana Rwanda ikayijyana Tanzania.

Icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa indi miti itemewe mu gihugu bihanwa n’ingingo ya 594 mu mategeko ahana y’u Rwanda. Itegeko riteganya ko uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva kumyaka 3 kugera ku myaka itanu n’amande y’amafaranga kuva bihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu.

N’ubwo aba bakurikiranweho iki cyaha cy’urumogi ari abanyamahanga,bazakomeza gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda icyaha ni kibahama bagihanirwe nkuko amategeko abiteganya.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oyarwose bakwiye guhanwa na bandi bakabiboneraho

NSHIMYUMUREMYI DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka