Jeannette Kagame arashima abapfakazi ba Jenoside uburyo babaye intwari mu myaka 20
Madame Jeannette Kagame arashima abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo bitwaye muri iyi myaka 20 kuko bagaragaje ubutwari budasanzwe bakemera kwikorerera umutwaro uremereye w’amateka y’igihugu.
Ibi yabitangaje kuwa 3/7/2014 mu gikorwa cyo gushyikiriza abo bapfakazi ba Jenoside amazu 40 bubakiwe mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati “tubafata nk’intwari kuko mwahuye n’ibintu bikomeye kandi uyu munsi ni uwanyu kuko mwasigaye mwenyine, abandi musigarana ubumuga ndetse n’ibindi bikomere ariko ndabashimira ko mutaheranwe n’ayo mateka n’agahinda muri iyi myaka 20 ishize. Ibi tubifata nko kurwana intambara mukanayitsinda”.

Madame Jeannette Kagame yashimye gahunda y’AVEGA Agahozo yiswe “Tubarere nk’uko batureze” kuko ifasha mu gukemura ibibazo by’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.
“ndasaba abaturage musanze aha kuzabana neza mufatanya muri byose, babafasha kugera mu zabukuru neza. Kwibohora biracyakomeje kuko kwibohora nyako ni ukubaba hafi no kubamenya”, Madame Jeannette Kagame.
Yanabasabye kwita ku bana barokotse kugirango babahe uburere bwiza nubwo batabashije kugira ababyeyi ngo babubahe.

Ayo mazu yashyikirijwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 16, akaba yubakishijwe ibikoresho biramba ndetse bigezweho, bitandukanye nayari asanzwe abubakirwa.
Buri nzu kandi irimo ibikoresho byose bya nkenerwa, ifite ibyumba 2, uruganiriro, ubwiherero, igikoni ndetse n’aho kubika ibintu n’ikigega kigezweho cyo gufata amazi.
Deborah Mudema w’imyaka 59 y’amavuko ni imwe mu bapfakazi ba Jenoside bashyikirijwe inzu, yashimiye abagize uruhare mu kububakira kuko yari amaze imyaka 20 ntaho kuba afite, ndetse anashimira ingabo zamurokoye.
Yagize ati “ntacyo nabona mvuga ariko uwagize uruhare mu kubaka aya mazu, ndamushimiye cyane. Ndashimira ingabo zandokoye none zongeye no kunyubakira inzu”.

Igikorwa cyo kubakira abapfakazi ba Jenoside kigeze kuri 50% kandi kiracyakomeje kugeza igihe abapfakazi n’incike za Jenoside bazabonera aho kurambika umusaya hababereye; nk’uko byatangajwe na Madamu Kabanyana Yvonne, Umuyobozi w’agatenganyo wa AVEGA.
Abatujwe muri ayo mazu ngo akarere ka Nyarugenge kiteguye no kuboroza muri gahunda ya girinka munyarwanda ndetse no kubakorera ibikorwa byabakura mu bukene, birimo kububakira itanura rikwika amatafari 150 n’amategura 120 rya kijyambere. Abakecuru n’abasaza bafite intege nke bakazashakirwa abakozi babafasha mu mirimo itandukanye.

Kuri ubu hamaze kubakwa amazu 920 mu gihe hateganywa kubakwa amazu 1097 mu gihugu hose, yubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Umuryango AVEGA Agahozo wari ufite abanyamuryango bagera ku bihumbi 25, ariko ubu ni ibihumbi 19 kuko bamwe bagiye bitaba Imana.

Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kwita ku basizwe iheruheru n;amateka mabi twaciyemo ni ingenzi maze tukababa hafi bityo kwigunga bikaba umugani
ariko ubu koko utashima leta ninde? murabona ukuntu aba babyeyi banezerewe! ni ukuri dufite ubuyobozi bwiza