Brazil idafite Neymar na Thiago Silva, izakina n’ Budage muri ½ cy’irangiza
Ikipe y’igihugu y’U Budage yamaze kugera muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’isi gikomeje kubera muri Brazil nyuma yo gutsinda u Bufaransa igitego 1-0, muri ½ cy’irangiza. Ikazahura na Brazil nayo yasezereye Colombia iyitsinze ibitego 2-1 ku wa gatanu tariki ya 4/7/2014.
Ubudage bwakoze amateka yo kugera muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’isi ku nshuro yabwo ya kane bwikurikiranya, yabonye igitego cyayo ku munota wa 13 gitsinzwe na myugariro Mat Hummels ku mupira wari uvuye kuri “Coup Franc.”

Icyo gitego cyatumye ikipe y’Ubufaransa ikora cyane ndetse umutoza wayo Didier Deschamps ashyira mu kibuga ba rutahizamu benshi bashaka kucyishyura ariko umukino warangiye ari igitego 1-0, maze Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’isi mu 1998 burasezererwa, Ubudage butozwa na Joachim Loew bwerekeza muri ½ cy’irangiza.
Muri icyo cyiciro kibanziriza umukino wa nyuma, Ubudage buzakina na Brazil iri mu rugo, yasezereye Colombia iyitsinze ibitego 2-1.

Brazil yaje mu kibuga yahinduye umukino ugereranyije n’uko yakinnye imikino ibanza ndetse abakunzi bayo bakanenga imyitwarire yayo, niyo yafunguye amazamu ku munota wa karindwi gusa, ubwo ku mupira wari uvuye muri koroneri Thiago Silva yatsindaga igitego cya mbere.
N’ubwo amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa, igice cya kabiri kigitangira Brazil yagarukanye imbaraga nyinshi iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 69 cyatsinzwe na David Luiz kuri ‘coup Franc’ yateye neza.
Colombia yagaragaje ishyaka no kudacka integer muri iri rushanwa ubwo yasezereraga Uruguay muri 1/8, yanyuzagamo nayo igasatira cyane ndetse iza kubona penaliti yatewe neza na James Rodriguez ku munota wa 79, ahita yuzuza ibitego bitandatu akaba ariwe uhiga abandi kugeza ubu.

N’ubwo icyo gitego cyongereye Colombia imbaraga ndetse igatangira kurusha cyane Brazil, umukino warangiye ari intsinzi ya Brazil y’ibitego 2-1, byatumye yerekeza muri ½ cy’irangiza aho izakina n’Ubudage ku wa kabiri tariki ya 8/7/2014.
Brazil izahura n’akazi gakomeye cyane imbere y’Ubudage kuko izaba idafite kapiteni wayo Thiago Silva wahawe iakriya y’umuhondo ya kabiri, ndetse na Neymar wavunitse umugongo ndetse akaba ashobora kutazongera kugaragara mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Imikino ya nyuma ya ¼ irakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/7/2014, aho kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Argentine ikina n’Ububiligi naho saa yine Ubuholandi bukaza gukina na Costa Rica, amakipe aza gutsinda akazahura muri ½ cy’irangiza ku wa gatatu tariki ya 9/7/2014.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|