Hashyizweho ihuriro ry’imijyi ihuza ibihugu bivuga Igifaransa muri ICGLR
Abayobozi b’imijyi ihuza ibihugu bivuga Igifaransa mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bashyizeho ihuriro rizabafasha gukemura ibibazo biboneka ku mipaka ihuza ibihugu bimwe na bimwe muri uyu muryango.
Abayobozi b’imijyi ya Rubavu, Goma, Beni, Kinshasa, Bujumbura, Uvira, Bukavu n’umujyi wa Kigali bahuriye mu nama tariki 02/07/2014 basura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi babona bamwe mu Banyarwanda bambuka ariko abandi bagahagarikwa, ikibazo kibangamiye ubuhahirane ku baturage baturiye imipaka.
Abanyarwanda bakoresha umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ndetse n’umupaka wa Rusizi I bakwa amafaranga ya viza ngo babone kwemererwa kwinjira muri Congo nyamara amasezerano y’umuryango CEPGL ibihugu byombi bihuriyemo atabiteganya.
Kubera icyo kibazo, abayobozi b’imijyi ihuza imipaka y’ibihugu bivuga igifaransa mu karere k’ibiyaga bigari bashyizeho ihuriro PALPAGL, ngo ibyo bazibandaho mu ihuriro ryabo harimo guharanira amahoro, guharanira imibereho myiza y’abaturage bambukiranya ibihugu, kongera no korohereza ubuhahirane bw’abaturage bambuka imipaka.
Mu ihuriro abayobozi b’imijyi ihuza ibihugu bivuga Igifaransa mu muryango wa ICGLR bavuga ko bashaka gukora imishinga yateza imbere iyi mijyi n’ibihugu byabo.
Akarere ka Rubavu karagaragaje ibikorwa byo kongera ubucyerarugendo no guteza imbere ibidukikije ahatangijwe gutunganya umusozi wa Rubavu uzaba Nyaburanga, mu gihe umujyi wa Goma ugaragaza ko ufite ikibazo cy’amafi kuburyo hakozwe imishinga icyemura icyo kibazo byafasha abatuye Goma.
Indi mishinga ishyirwa imbere abayobozi b’imijyi bifuza ko yatezwa imbere ni imishinga yongera ingufu z’amashanyarazi, imishinga iteza imbere ibikorwa by’amahoro mu karere n’ubuhahirane bwambukiranya imipaka.
Guhuza iyi mijyi no gukorera hamwe bizatanga amahirwe yo kongera imibanire myiza y’abaturage batuye ku mipaka no kugabanya urwangano n’ihohoterwa byakunze kwibonekeza, abayobozi bakaba bashobora guhura no guhana hana amakuru kuburyo umwuka mubi washira hagati y’abatuye ibihugu.
Ihuriro ry’abayobozi b’imijyi ihuza imipaka y’ibihugu bivuga igifaransa mu karere k’ibiyaga bigari (PALPAGL) rwatewe inkunga n’ihuriro ry’abayobozi b’imijyi ihuza ibihugu bivuga Igifaransa ku isi.
Ihuriro ry’abayobozi b’imijyi ihuza ibihugu bivuga Igifaransa ku isi ryatangijwe kuva 2012 kugira ngo rifashe kongera amahoro no gucyemura ibibazo mu bihugu bihana imipaka aho byagize akamaro mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba; nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga wayo M. Pierre Baillet.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi nkuru ivuga guhuza ibihugu imijyi ivuga igifaransa muri ICGLR nytabwo ari nziza ku karere!!!! Ni ryari abirabura bazumva ko indimi z’abazungu atarizo zigomba kugena géopolitique y’akarere? Izo ndimi zari imipaka mugihe cya gikolonize none n’ubu birakomeza! none se imigi itavuga icyo gifaransa izaba ukwayo? iyo biba igiswahiri byaruta ariko nabyo nta nyungu kuko icy’ingenzi ni uguhuza imipaka abantu bagahahirana baba bavuga Igishi, Igihunde, Ikinyarwanda, Ikirundi, Igihavu, Ikinyankore, n’ibindi. ICGLR ibyo ivuga izana ni "servitude volontaire" (La Boétie). Niba ari umuryango ufatika ufite objectifs nyazo zubaka, nishyireho coopération transfrontalière nyayo ireka Abanyarwanda n’Abanyekongo bahahirana urujya n’uruza nta gukurura utubazo twa ntatwo buri gihe.Ikindi Bahe indimi nyafurika agaciro kazo aho kugendera kubifaransa n’ibyongereza. Bajye bareba kure be kubeshyeshywa ubusa busa. Bareke abatuye akarere bishyire bizane (libre circulation) kandi bashyireho amategeko yuzuye abigenga.