Biyemeje ko muri 2018 nta mukene uzaba ukibarirwa muri Karongi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko bwihaye gahunda ko umwaka wa 2018 uzasanga nta muturage wo muri ako karere uzaba agikennye ku buryo yaba agikeneye kwishyurirwa iby’ibanze nkenerwa kugira ngo ashobore kubaho.

Icyemezo cyo kugabanya ubukene mu baturage ngo gishingiye kuri gahunda za Leta z’iterambera zirimo gahunda ya “Gira Inka” ikomatanyije no koroza abaturage amatungo magufi ariko atanga umusaruro vuba, ubuhinzi bwa kijyambere, kurema imirimo mishya no guteza imbere kwihangira imirimo ndetse no gukomeza gutoza abaturage gukorana n’ibigo by’imali iciriritse n’amabanki; nk’uko byasobanuwe mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 06/07/2014.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yagize ati “Muri rusange turifuza yuko muri 2018 nta muturage w’i Karongi uzaba ufatwa nk’udashoboye kwishyurirwa mutuelle kubera uko ameze.”

Akomeza avuga ko muri iyo nzira biyemeje ko uyu mwaka utazarangira hakiri umuturage udafite itungo kandi yizeye ko bizashoboka kuko hari imwe mu mirenge yamaze kubigeraho nk’umurenge wa Murambi, aho ngo bake mu bari basigaye badafite itungo ngo na bo borojwe ku wa 4 Nyakanga 2014 ku munsi wo kwibohora none buri muturage wo muri uwo murenge akaba yoroye.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bugirana kiganiro n'Abanyamakuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bugirana kiganiro n’Abanyamakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’imali, Hakizimana Sebastien, we yibukije ko habaho “umugambi w’amajyambere y’akarere” ndetse asobanura ko iyo bajya gutegura umugambi w’amajyambere y’akarere bahera kuri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II).

Ibyo byose ngo ni gahunda zifasha mu gukura abaturage mu bukene ku buryo bwihuse. Agira ati “Niba umuhaye itungo ukamenya ko uretse kuba ryabyara riba rigomba kumuha n’ifumbire ukamufasha kugira ngo gato ahinga kabashe kumuha umusaruro”.

Uyu Muyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu akavuga ko indi nzira izabibafashamo ari no gukurikirana abaturage bahabwa amafaranga y’ingoboka (direct support) bayakoresha binyuze mu bigo bw’imali biciriritse n’amabanki.

Mu bindi iki kiganiro n’abanyamakuru kibanzeho ni amahirwe Akarere ka Karongi gafite mu bukerarugendo aho ubuyobozi bwavugaga ko muri ako karere hari amagorofa icyenda akorerwamo kandi atanga serivisi nziza ndetse hakaba n’andi atanu arimo kuzamurwa.

Muri ako karere kandi ngo harimo amahoteli arindwi kandi hakaba hateganywa kubakwa andi abiri y’inyenyeri eshanu mu minsi ya vuba kuko ngo bari mu biganiro n’abashoramali.

Umuhanda wa kaburimbo Rusizi-Karongi-Rubavu, na wo ngo witezweho kuzongera byinshi mu iterambere ry’Akarere ka Karongi n’imibereho y’abagatuye dore ko kuba uyu muhanda ukikiye ikiyaga cya Kivu ngo na byo biri mu bikurura ba mukerarugendo n’abashoramali bigatuma amafaranga akomeza kwinjira ku bwinshi mu karere kandi bigatanga imirimo mishya.

Banagarutse kandi ku mahirwe ari mu buhinzi cyane cyane ubwa kawa n’ubw’icyayi dore ko icyayi cya Gisovu uretse no kuba kiri mu byongera uburanga bw’Akarere ka Karongi bigakurura ba mukerarugendo ngo ari n’icya mbere ku isi bityo kikaba mu byinjiriza abaturage amafaranga menshi.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi na Njyanama yako bemeje ko bagiye guca ubukene muri ako karere bitarenze umwaka wa 2018.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi na Njyanama yako bemeje ko bagiye guca ubukene muri ako karere bitarenze umwaka wa 2018.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwavuze kandi ko burimo gushyira imbaraga mu buhinzi bw’urutoki dore ko byagaragaye ko ako karere kabereranye n’urutoki. Urugero rufatika bashingiyeho basobanurira abanyamakuru akaba ari nko kuba igitoki cyahize ibindi mu kuba kinini mu Rwanda gipima ibiro magana abiri na mirongo itanu mu imurikagurisha ry’ubuhinzi riherutse cyari icyo muri Karongi.

Mu buzima, bibukije ko muri ako karere huzuye ibitaro by’ikitegererezo (Hopital de reference) ngo bakaba barimo gushyiramo ibikoresho ku buryo mu minsi mike iri imbere ngo bizatahwa. Ibi bikaba bije byiyongera ku kuba aka karere kari kamaze imyaka itanu kaba aka mbere mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Mu bindi bikorwaremezo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwavuze ko bwashyize amatara ku mihanda (eclairage public) ku burebure bwa km 15 ndetse bunavuga ko barimo gukora ku buryo amatara yo ku mihanda aturuka mu Mujyi wa Kibuye yahuza n’aturuka i Rubengera (centre yubatsemo ibiro by’akarere) ku buryo umuhanda Bwishyura (Umurenge w’umujyi wa Kibuye)-Rubengera wose uzaba ucaniye.

Banagaragaje gahunda ndende kandi bafite yo gutunganya imihanda yo mu byaro ndetse bagaraza iyo bamaze gukora.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

intego nkiyi ntako isa, ikiba gisigaye nukuyitegura kandi hashyizemo umwete ni umutima kugirango izajye mubikorwa neza , kandi hakabaho ni ubukangurambaga bwimbitse kubabigenewe maze mukarebako tutigira tukihesha agaciro

sam yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka