Kamonyi: Abashigajwe inyuma n’amateka barishimira ko nyuma yo kwibohora bagize uburenganzira ku byiza by’igihugu

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Abanyarwanda bibohoye ubutegetsi bwababibyemo amacakubiri, agasozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Kamonyi baratangaza ko Leta y’Ubumwe iyobowe na FPR Inkotanyi yababohoye ku kunenwa bakorerwaga n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda.

Mukamana Emeritha wo mu mudugudu wa Mushimba, akagari ka Kigembe, mu murenge wa Gacurabwenge, ahamya ko umuryango akomokamo w’abashigajwe inyuma n’amateka wabayeho nabi mu bihe bya Repubulika ya mbere n’iya kabiri kuko banenwaga n’abandi baturage, ku buryo ngo no mu birori abagize ubwoko bwa bo bagenerwaga ibyo banyweramo, ntibasangire n’abandi.

Iki cyiciro cy’abaturage kitahabwaga agaciro nk’abandi bantu, ngo cyimwe uburenganzira bwo kugera ku bikorwa igihugu cyageneraga abana bacyo nko kwiga, kubona akazi no guhabwa imfashanyo mu gihe zibonetse.

Itorero rya Mushimba Inkuba ririmo bamwe mu basigajwe inyuma n'amateka niryo ryasusurukije ibirori byo kwibohora mu karere ka Kamonyi.
Itorero rya Mushimba Inkuba ririmo bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka niryo ryasusurukije ibirori byo kwibohora mu karere ka Kamonyi.

Barishimira ko babonye igihugu ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zibohoye Abanyarwanda, kuko ubyobozi bwabafashije kwisanga mu Rwanda kandi bukabitaho by’umwihariko kuko ayo mateka mabi babayemo yari yaratumye baza inyuma y’ibindi byiciro by’Abanyarwanda mu iterambere.

Mukamana aragira ati “baratwubakiye badukura muri nyakatsi, batworoza inka, batujyanira abana ku ishuri, baduha n’imfashanyo z’ibanze ndetse n’akazi ko kubumba twarakaretse, tubumba rimwe na rimwe ubundi tugahinga imirima yacu cyangwa tugahingira abaturanyi ku mafaranga”.

Mu mudugudu wa Mushimba, utuwemo na bamwe mu bashigajwe inyuma n’amateka, abaturage baho ntibakinena iki cyiciro cy’Abanyarwanda, ahubwo nk’uko umukuru w’umudugudu Nyetera Paul abitangaza, ngo abaturage bose barasabana mu makoperative no mu bimina; kuri ubu bahuriye mu Itorero ribyina imbyino gakondo ryitwa “Inkuba za Mushimba”.

Abayobozi mu karere ka Kamonyi bitabiriye umunsi wo kwibohora.
Abayobozi mu karere ka Kamonyi bitabiriye umunsi wo kwibohora.

Si abashigajwe inyuma n’amateka gusa bari barabujijwe uburenganzira ku byiza by’igihugu, ahubwo hari n’abandi baturage bahamya ko babujijwe uburenganzira ku iterambere kuko Leta zabanje zitashishikazwa n’iterambere ry’abaturage.

Munyakirehe Aloys, avuga ko abatuye Mushimba bose babayeho nabi mbere ya Jenoside. Gahunda yo kubakura mu bukene ikaba yarakozwe nta vangura, Leta y’ubumwe ikaba ishishikariza buri wese gukora cyane ngo yiteze imbere kandi abafite intege nke ikabaha inkunga.

Muri ibi birori byo kwibohora, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yibukije Abanyakamonyi ko agaciro n’icyizere cy’iterambere bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza. Arabasaba guhuza icyerecyezo bakagira imihigo igamije gufashanya gutera imbere.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo tuvuga ko twibohoye mu Rwanda bivuga ko ntawasigaye inyuma numwe kandi nanubu inzira irakomeje

moto yanditse ku itariki ya: 6-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka