Ruhango: Abakozi babiri bakurikiranyweho kunyereza miliyoni zisaga 5 zo mu budehe

Umukozi w’umurenge wa Kinazi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Musa Bonfils Robert na Ndatemungu Reverie umucungamutungu wa sacco “imboni y’amajyambere” y’umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana bakurikiranyweho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 5 n’ibihimbi 750 y’ubudehe agenewe guteza imbere abaturage.

Aba bagabo bombi bari mu maboko ya polisi guhera tariki 02/07/2014, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga yari agenewe ibikorwa by’abaturage bari muri gahunda y’ubudehe, aya mafaranga akaba yaravuye kuri konti y’akarere ka Ruhango tariki ya 09/05/2014 ashyirwa kuri konti y’umurenge wa Kinazi kugirango azahabwe abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko kugirango bimenyekane byaturutse ku baturage bakomeje kujya ku murenge bishyuza amafaranga y’ibikorwa byari byatangiye gukorwa, bakabwirwa ko ayo mafaranga ataraboneka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi Patrick Mutabazi, ngo yabwiraga Musa Bonfils Robert ariwe wagombaga gukurikirana iki kibazo, agakomeza kumurindagiza kuko yari azi inyerezwa ry’aya mafaranga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa ngo yaje kubona ko hashobora kuba hari ikibazo, ahitamo kwikurikiranira iki kibazo. Yagiye muri Sacco y’uyu murenge, ahageze ahasanga urwandiko rwasinywe mu izina rye rugaragaza isohoka ry’aya mafaranga nyamara ntabyo azi.

Uyu muyobozi yahise abimenyesha inzego zimukuriye, zifatanya na polisi mu gukurikirana iki bazo niko guta muri yombi aba bagabo bombi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yakomeje avuga ko ubu hamaze gufatwa ingamba zikomeye kugirango bakumire n’undi mukozi wese waba ufite umutima nkuyu, gusa ngo nk’abayobozi byabababaje cyane kubona abantu bashinzwe imibereho myiza y’abaturage aribo baca imyuma bakabashora mu bibadindiza.

Yagize ati “natwe byatubabaje cyane, kubona umukozi dufata nk’intore, indahemuka ariwe ukora ubujura nk’ubu. Gusa twamaze gufata ingamba zaje ziyongera kuzari zisanzwe.”

Amafaranga y’ubudehe agenerwa abaturage bishyize hamwe mu midugudu, akaba aribo bashaka igikorwa cy’iterambere bayakoresha. Abayobozi bayanyereza ngo bitwaza barwiyemezamirimo ba baringa bavuga ko bagomba gukora inyigo y’icyo gikorwa abaturage baba bagomba gukora.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi nyangabirama zinyereza umutungo wa rubanda zagateje imbere ndasaba ko imitungo yazo ifatirwa igahita itezwa cyamunara ubundi ayo mafaranga akagarurwa zo zigasigara mu munyururu ziryozwa ubuhemu n’ubujura.

Amafaranga agaruzwe Bakanirwe urubakwiye yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka