ICDGAAM yemeje ko demokarasi itagomba gukurikizwa mu buryo bumwe

Inama yaberaga i Kigali yiga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Asia n’uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), yashojwe tariki 02/7/2014 hemejwe ko n’ubwo amahame ya demokarasi ari amwe ku isi hose, agomba gushyirwa mu bikorwa hakurikijwe imiterere n’imibereho byihariye bya buri gihugu.

ICDGAAM yanzuye ko uburyo bwo gushyira mu bikorwa demokarasi butagomba kuba bumwe hose ku isi, kuko ngo demokarasi ari uburyo bwo kubaho buhuje kandi buberanye na kamere y’abaturage runaka; icyakora ngo hakarebwa n’ubunararibonye bwo ku rwego mpuzamahanga.

Inama yanzuye ko ibihugu byateye imbere bigomba guha rugari ibikiri mu nzira y’amajyambere, bigakurikiza amahame ya demokarasi bishingiye ku mibereho y’abaturage babyo.

“Imiyoborere ishingiye kuri demokarasi igomba kumenywa na banyirayo aho kuba umwambaro ugenwa n’abafatanyabikorwa, inshuti, abaterankunga cyangwa abahita bose”, nk’uko Ministiri w’ubutabera, akaba n’intumwa ya Leta, Johnston Busingye yabishimangiye, mu gusoza inama ya ICDGAAM.

Ibihugu bya Afurika, Asia n’uburasirazuba bwo hagati byanzuye ko bigomba kujya byishakamo ibisubizo hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage babyo, hamwe no guhaha ubunararibonye mu bindi bihugu.

Abatanze ibiganiro muri iyi nama bagiye bavuga ko u Rwanda rushobora gufatirwaho ingero nyinshi mu kwishakamo ibisubizo, harimo Gacaca, ubudehe, abunzi, imihigo, kwiha icyerekezo, n’izindi.

Abitabiriye inama ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Asia n'uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM) banzuye ko demokarasi ishyirwa mu bikorwa hakurijijwe imibereho y'abanyagihugu.
Abitabiriye inama ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Asia n’uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM) banzuye ko demokarasi ishyirwa mu bikorwa hakurijijwe imibereho y’abanyagihugu.

Imiyoborere ishingiye kuri demokarasi ngo igomba kuba iteza imbere abaturage haba mu by’ubukungu, Politiki n’imibereho myiza y’abaturage, nk’uko umwe mu mpuguke zatanze ibiganiro, Dr Oluwole Owuye yasobanuye ko ari bwo buryo bugeza igihugu ku iterambere rirambye.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye (UN) mu Rwanda, Dr Lamin Manney, wavuze ko kugirango igihugu kigire iterambere rirambye bisaba kugira inzego zikomeye, ubunyangamugayo no gukoresha neza umutungo gifite.

Inama ya ICDGAAM yasabye ibihugu guharanira ko amatora atajya aba impamvu yo kugirana amakimbirane, ahubwo agomba gutanga ibisubizo, ndetse akaba agomba gukorwa hakurikijwe ubushobozi igihugu gifite; nk’uko byanasobanuwe mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga nshigwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, Charles Munyaneza.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Cheyney yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Leta y’u Rwanda, ihagarariwe n’Urwego rushinzwe imiyoborere (RDB) bemeje ko inama za ICDGAAM zizakomeza kubaho buri myaka ibiri, bitewe n’uburyo ngo havamo imyanzuro n’ibitekerezo byubaka inzego z’ibihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

demokrasi ijyana naho umuntu ari kandi nuko abantu babayeho naho rero ibyo kugendera ku banyaburayi cg se byabihugu byateye imbere mbona ari uburetwa

muzaza yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka